skol
fortebet

Arsene Wenger ugiye kugaruka mu mupira w’amaguru yavuze amagambo akomeye ku ikipe ya Arsenal yatozaga

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Arsene Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal yatangaje ko vuba aha agiye kugaruka mu mupira gusa yemeje ko atazi niba azagaruka nk’umutoza.

Sponsored Ad

Mu mwaka w’imikino wa 2017-18 nibwo Wenger yahagaritse gutoza umupira w’amaguru, akazi yari amazemo imyaka 22.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yabwiye BBC ko yumvaga azahita agaruka vuba gushaka indi kipe atoza ariko ngo ubu yishimiye kuba atari gutoza.
Avuga ati: “ubu ndi mu mayirabiri…Muzongera mu mbone mu mupira. Ariko nk’umutoza…simbizi”.

Wenger ubu yashoye imari muri kompanyi nshya yitwa PlayMaker ikora iby’ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru.

Ibi ngo ntibizamubuza kugaruka mu mupira, umwaka amaze adatoza ngo yabonye umupira mu yindi shusho izamufasha nagaruka.

Yongera ati: “Kuko nta gitutu cyari kindiho nabonye umwanya wo kureba neza umupira. Nabonye amakosa abatoza bakora nsanga ntakongera kuyishyura ukundiNafashe umwanzuro wo kugaruka gutanga ibyo namenye kuko ntekereza ko ubuzima bugira akamaro iyo utanze ibyo uzi”.

Wenger avuga ko atarafata umwanzuro neza niba azagaruka nk’umutoza cyangwa akora ibindi, ibi ngo nibyo azafataho umwanzuro.
Avuga ko akunda cyane umupira kandi azawugarukamo vuba nubwo ataramenya umwanya azaba arimo.

Wenger agira ati: ” Nkumbuye Arsenal kuko umutima wanjye nawusize hariya”.

Kuva mu 1996 uyu mugabo yatwaranye na Arsenal ibikombe bine bya shampiyona y’Ubwongereza na birindwi bya FA, niwe mutoza watoje iyi kipe igihe kirekire anayigiramo ibigwi kurusha abandi..

Arangiza agira ati: “Nahaye ubuzima bwanjye iriya kipe mu myaka 22. Buri munota w’ubuzima bwanjye wari uwa Arsenal, nkumbuye umurage twubatse muri iriya kipe.

“Mfana Arsenal, iteka ryose izahora ari ikipe yanjye”.

Ibitekerezo

  • Nta bafaransa dushaka muri Arsenal ikipe yacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa