skol
fortebet

Aubameyang yagaragaye mu ruhame yambaye umupira ufite agaciro ka miliyoni 18 FRW [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang,uri mu bihano by’imikino 3 nyuma yo gukorera ikosa rikomeye umukinnyi Max Meyer wa Crystal Palace yagaragaye kuri stade Emirates yambaye umupira wa Louis Vuitton ufite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Aubameyang w’imyaka 30 uri mu ba rutahizamu bakomeye mu Bwongereza no ku isi,n’umwe mu bakinnyi bakunze gushora amafaranga menshi mu binezeza birimo amamodoka,amasaha ahenze cyane n’imyenda.

Mbere y’umukino Arsenal yanganyijemo na Sheffield United igitego 1-1,Aubameyang yagaragaye ari kwifotozanya n’abafana yambaye uyu mupira w’umweru uhenze cyane.

Aubameyang yatumye benshi bacika ururondogoro kubera uyu mupira uhenze cyane kuko ugura akayabo k’ibihumbi 18,200 by’amapawundi.

Aubameyang ntazagaragara mu mukino Arsenal igomba gusura Chelsea kuri uyu wa Kabiri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa