skol
fortebet

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yemeye guharira mugenzi we Alexandre Lacazette nimero 10 bose bifuzaga nyuma y’aho Mesut Ozil wayambaraga agiye mu ikipe ya Fenerbahce.

Sponsored Ad

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette bavuze ko bose bifuza iyi nimero yambarwaga na Ozil ariko Aubameyang yahishuye ko yayihariye Lacazette.

Ozil niwe wambaraga No 10 kuva 2018 ariko yamaze gutandukana na Arsenal yerekeza muri Fenerbahce,nubwo bitaratangazwa.

Aubameyang yambara No 14 mu gihe Lacazette we yambaraga No 9 gusa ubu uyu Mufaransa niwe uzambara nimero 10.

Lacazette niwe washotoye Aubameyang ashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye na Aubameyang bambaye nka Spider man arangije avuga ko bose bakeneye iyi nimero 10.

Yahise yandika kuri iyi foto ati “Iyo mwese mukeneye nimero 10.”

Aubameyang yahise amusubiza ati “Bavuze ko bayishyize kure.Yongeyeho ati “Byose nibyawe bro.”

Lacazette yahise amenyesha Ozil ko nimero ye iri mu maboko meza y’uzayitaho.Ati “@M10_official izaba yitaweho cyane.

Nimero 10 muri Arsenal iheruka kwambarwa n’abarimo Jack Wilshere, Robin van Persie, William Gallas na Dennis Bergkamp.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa