skol
fortebet

Aubameyang yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo mu Bwongereza bahanganye muri Premier League

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yatangaje ko uyu mwaka ushobora kuzabera mwiza ikipe ye ya Arsenal kubera abakinnyi batandukanye yaguze mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

Sponsored Ad

Uyu munya Gabon umaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 2 Arsenal imaze gukina muri Premier League,yavuze ko we na bagenzi be bafite gahunda yo kugaragara muri Champions League y’umwaka utaha,ariyo mpamvu bazahangana na buri kipe.

Yagize ati “Nkuko nabivuze,twaguze abakinnyi beza bazadufasha.Icyaba cyose intego yacu nyamukuru ni ukugaruka muri Champions League.Ku byerekeye gutwara igikombe ndabizi ko imbunda zikomeye ziteguye kandi natwe turiteguye ndetse tugomba kwitanga cyane uko bishoboka igihe twahuye n’imbunda nini.”

Aubameyang wanganyije na Salah na Mane ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka ushize,yatangiye umwaka w’imikino atsinda ndetse ari mu bakinnyi bazahura na Liverpool ku munsi wa 3 wa shampiyona muri weekend.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa