skol
fortebet

Aubameyang yakoze impanuka imodoka ye ihenze cyane irangirika [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, ntiyahiriwe n’iyi weekend kuko imodoka ye yo mu bwoko bwa Lamborghini silver Aventador yaguze akayabo k’ibihumbi 270 by’amapawundi yagonganye n’indi irangirika.

Sponsored Ad

Iyi modoka ya Pierre-Emerick Aubameyang yakoze impanuka kuwa Gatanu w’iki cyumweru ubwo yari avuye mu myitozo irangirika nkuko amshusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Imodoka ya Aubameyang yagonganiye n’indi ya Mercedes ku muhanda uzwi nka M25 uherereye hafi ya Potters Bar mu gace ka Hertfordshire.

Nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka nkuko abayibonye babyemeza gusa Aubameyang w’imyaka 30 yababajwe no kwangirika kw’iyi modoka ye ihenze.

Aubameyang uhembwa ibihumbi 200 by’amapawundi ku cyumweru,ntoyahiriwe n’izi mpera z’icyumweru kuko mu mukino we wa mbere nka kapiteni wa Arsenal,batsinzwe na Leicester ibitego 2-0.




Ibitekerezo

  • UBWO WAVUGAKO YAGOMBYE IKI!!AMAFARANGA AHEMBWA MUCYUMWERU KIMWE!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa