skol
fortebet

Aubameyang yasabye Arsenal ikintu gikomeye kugira ngo ayongerere amasezerano

Yanditswe: Sunday 08, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu uyoboye abandi mu ikipe ya Arsenal ndetse akaba na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumuha umushahara w’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano mashya.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko Real Madrid, Barcelona na Man Utd zifuza uyu rutahizamu w’imyaka 30 ariyo mpamvu yasabye Arsenal akayabo k’umushahara kugira ngo ayisinyire.

Aubameyang arifuza kuba umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi mu Bwongereza kubera akamaro afitiye Arsenal.

Amasezerano ya Aubameyang azarangira mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 ariyo mpamvu Arsenal iri kumwiyegereza kugira ngo ayongerere amasezerano mashya.

Byavuzwe kenshi ko uyu munya Gabon uhumurirwa izamu yifuza kwerekeza mu ikipe yamufasha gutwara ibikombe gusa we mu binyamakuru avuga ko akunda Arsenal ndetse yifuza gukomeza kuyifasha.

Aganira na Sky Sports mu minsi ishize,Aubameyang yavuze ko adakeneye gutwara ibikombe kugira ngo agaragaze ko ari rutahizamu ukomeye.

Yagize ati “Ndi rutahizamu ngomba guharanira inyungu z’uruhande rwanjye.Sintekereza ko ukeneye ibikombe byinshi kugira ngo witwe rutahizamu ukomeye.”

Rutahizamu Aubameyang amaze gutsinda ibitego 25 mu mikino 31 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa