skol
fortebet

Aubameyang yemeye kongera amasezerano nyuma yo kumva ko Arsenal igiye gusinyisha abakinnyi bakomeye ihereye kuri Willian

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yemeye kongera amasezerano y’imyaka 3 nyuma yo kongezwa umushahara ndetse no kwemererwa ko ikipe igiye kugura abakinnyi bakomeye ihereye kuri Willian bamaze kumvikana.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang uri kubaka izina muri Arsenal kubera ibitego ari kuyitsindira ubutitsa,biravugwa ko yemerewe akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi nk’umushahara we w’icyumweru ndetse yemererwa kugurirwa abakinnyi bakomeye bo kumufasha gutwara ibikombe.

Uyu munya Gabon w’imyaka 31,yemeye gusinya amasezerano azamugeza muri 2023 arimo kurangiza ayo yari afite azarangira mu mpeshyi itaha yarangiza akongeraho indi myaka 2.

Ikinyamakuru Telegraph kiri ku isonga mu bibona amakuru ya Arsenal hakiri kare cyatangaje ko ibiganiro bya Pierre-Emerick Aubameyang n’abayobozi ba Arsenal byeze imbuto nziza kuko uyu mukinnyi azajya anahabwa uduhimbazamusyi twisumbuyeho uko agize icyo ageza kuri Arsenal.

Iki kinyamakuru kandi cyemeje ko Pierre-Emerick Aubameyang yemeye gusinya aya masezerano nyuma yo kwizezwa ko Arsenal igiye gusinyisha amazina akomeye yazahatana birenzeho mu mwaka w’imikino utaha.

Umukinnyi wa Mbere wamaze kumvikana na Arsenal ni Willian warangije amasezerano muri Chelsea,ugiye gusinya imyaka 3 ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 100 by’amapawundi ku cyumweru.

Arsenal kandi igiye kugura myugariro wo hagati mu ikipe ya Lille witwa Gabriel Magalhaes. Yiteguye kandi kuzana umukinnyi Philippe Coutinho n’undi mukinnyi ukomeye ukina hagati imbere ya ba myugariro aho bivugwa umunya Ghana Thomas Partey.

Kuva yagera muri Arsenal muri Mutarama 2019,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 70 mu mikino 109 ndetse yasoje umwaka w’imikino agaragaza ko atiteguye guhagarika gutsinda.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni wa Arsenal,aherutse kuyihesha igikombe cya FA Cup atsinze Chelsea ibitego 2-1 wenyine ndetse ni nako muri 1/2 cy’iki gikombe yesuye Manchester City ayitsinda ibitego 2-0 byabonetse muri uwo mukino.

Aya makuru meza aje asimbura amabi yavuzwe ku munsi w’ejo ko Arsenal yirukanye abakozi 55 kubera ingaruka yagizweho na Coronavirus nyamara ifite umukire utunze miliyari 6 z’amadolari ndetse inahemba Mesut Ozil yicaye akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.


Aubameyang yemeye kongera amasezerano y’imyaka 3 muri Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa