skol
fortebet

APR FC yabonye umufatanyabikorwa ugiye kuyishoramo akayabo mu myaka 4 iri imbere

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikigo cya AZAM Group kigiye gukorana n’amakipe 2 akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports mu kwamamaza ibikorwa byacyo bitandukanye gicuruza.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funcub abitangaza,AZAM Group yari imaze iminsi iri mu biganiro na APR FC na Kiyovu Sport ndetse ngo barasinyana amasezerano y’imyaka 4 na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre yahaye iki kinyamakuru, yemeje ko ibiganiro byamaze kurangira barasinya amasezerano ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Ati “ Kumvikana byamaze kurangira nta kindi gisigaye no gusinya amasezerano turaza kubikora kuri uyu wa gatatu ku cyicaro gikuru cya AZAM, ubwo muzamenye ibindi byinshi biyarimo.

Ni amasezerano y’imyaka 4 turagirana n’uru ruganda, guhera mu mpera z’iki cyumweru tuzaba twambaye AZAM ku myambaro ya APR FC."

AZAM Group izajya yamamaza ibikorwa byayo ku mwambaro wa APR FC mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, ikazajya inamamaza ku kibuga aho APR FC yakiniye, inahacuruze ibikorwa byayo bitandukanye.

AZAM yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone na Kiyovu Sports.

Ibitekerezo

  • AZAM rwose ihisemo neza. ndahamya ntashidikanya ko uyu mushoramari nawe azabyungukiramo kuko AZAM ifite products nyinshi kandi nziza zifuzwa naburi muntu. atari babandi banywaaaaaaaaaaaaa gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa