Kigali

AZAM TV ntizongera kwerekana shampiyona y’u Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 2686

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze kwandikira ibaruwa abanyamuryango baryo barimo amakipe akina shampiyona y’u Rwanda ko umuterankunga mukuru wa Shampiyona “AZAM”yafashe umwanzuro wo kutazongera kwerekana imikino ndetse no kubagenera inkunga yatangaga.



FERWAFA yabwiye aba banyamuryango bayo ko AZAM wari umuterankunga mukuru yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana na FERWAFA ndetse yabashyikirije ibaruwa kuwa 5 Kanama 2019 ibamenyeshako ko bagiye guhagarika imikoranire guhera tariki ya 21 Kanama 2019.

Iki kigo cy’itangazamakuru cyari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro kuva tariki 24 Kanama 2015 aho cyatanze Miliyoni 2.350 z’amadorali.

Aya masezerano AZAM Media Ltd yari yaragiranye na FERWAFA yavugaga ko muri shampiyona y’umwaka wa 2015-16 izatanga Miliyoni 253 FRW maze mu yindi myaka ine Azam ikazajya itanga ibihumbi 500 by’idorali ’500 $’.

AZAM TV na FERWAFA bari barasinyanye amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwaho umwe ariko byarangiye iyi TV ihagaritse aya masezerano aho bivugwa ko yahombye.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu F.Regis yavuze ko iyi baruwa bahawe na AZAM ari integuza ndetse ko bakiganira kugira ngo barebe ko iyi TV yakwisubiraho bagakomeza gukorana.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021

Amavubi yari amaze iminsi ari mu buki,yahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa...
14 November 2019 Yasuwe: 1891 0

Loftus-Cheek ukinira Chelsea yaciye ibintu kubera amafoto yifotoje ari...

Umukinnyi wa Chelsea,Ruben Loftus-Cheek yaciye ibintu mu binyamakuru kubera...
14 November 2019 Yasuwe: 2891 0

Pele yatangaje umukinnyi yakwifuza gukinana nawe hagati ya Messi na...

Umunya Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele,ufatwa na benshi...
14 November 2019 Yasuwe: 3608 0

Reba ibitazibagirana kuri Arsène Wenger mu mupira w’amaguru[AMAFOTO]

Arsène Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal agarutse mu mupira w’amaguru...
14 November 2019 Yasuwe: 2294 0

Abafana ba Arsenal bibasiye umutoza Emery bamusaba kwegura vuba na...

Abafana ba Arsenal batishimiye uko umutoza wabo ari kwitwara,bamusanze ku...
14 November 2019 Yasuwe: 1496 0

Mu mvugo irimo kwitaka gukabije,Zlatan Ibrahimovic yasezeye ku ikipe ya LA...

Umunya-Swede Zlatan Ibrahimovic yasezeye ku bakundi b’ikipe ya LA Galaxy yo...
14 November 2019 Yasuwe: 1858 0