Kigali
dnd

Bakame yavuze ikintu cyamubabaje kigatuma yiyemeza kujyana mu nkiko ikipe ya Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 4680

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali n’Amavubi,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame,yavuze ko atifuzaga kujyana ikipe ya Rayon Sports mu nkiko kuko ayubaha ndetse yishimira ibyo yamugejejeho gusa ngo yababajwe n’amagambo abanyamategeko bayo bamubwiye ko arushwa n’ubusa atabatsinda.



Umunyezamu Bakame yavuze ko yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo barangize ikibazo mbere yo kujya mu nkiko ariko abanyamategeko bayo barimo Me Zitoni Pierre Claver bamubwiye ko uko yarega kose atazabatsinda bimutera kurakara yitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Bakame yabwiye abanyamakuru Kuwa Gatandatu ati “Rayon Sports n’ikipe ifite izina rindenze kandi nubaha.Nayibereye umukozi imyaka 5,nyiha ibyanjye byose nubwo umusarururo wagaragaye nyuma utabaye mwiza.

Kuyijyana mu manza s’uko umutima wanjye wanciraga urubanza ahubwo n’uko abanyamategeko bayo bakomezaga kumbwira ko ndushwa n’ubusa,ntacyo nakora ,n’ahenshi nagiye nyura nashakaga kugira ngo numvikane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko siko byagenze kuko umunyamategeko wabo buri munsi twaraganiraga akambwira ko mu gihe ntemeye ibyo ansaba gukora cyangwa kuvuga,nzatsindwa uko byagenda kose.Ndashima Imana cyane kuko urubanza rwagenze neza.”

Muri Gashyantare 2019, Ndayishimiye Eric Bakame yatsinze ikipe ya Rayon Sports FC bayitegeka kumwishyura akayabo ka miliyoni zisaga 7 FRW irajurira ariko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yongeye kuyitsinda.

Bakame yareze Rayon Sports mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka, asaba kwishyurwa imishahara y’amezi atanu atahawe n’iyi kipe ubwo yari mu bihano, anasaba indishyi z’akababaro kuko yasezerewe bidakurikije amategeko agenga abakozi hano mu Rwanda.

Bakame wahembwaga Frw 450 000 ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2 250 000 z’amafaranga y’u Rwanda y’amezi 5, asaba Frw 450 000 yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi 8 yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3 600 000, Frw 800 000 y’umwunganizi mu mategeko n’andi 20 000 yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 FRW.

Urukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge rwategetse ko aya mafaranga yose Rayon Sports iyamwishyura.



Bakame yareze Rayon Sports mu nkiko kubera umunyamategeko wayo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Habimana

    Njye narabivuze ko ibibazo byose Rayon sport ihorana ibiterwa no kugira umunyamategeko utazi icyo akora ariwe Me Zitoni.Sadate turamwizeye azarebe ubushobozi bwa Zitoni.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yashyize hanze ibisabwa kugira ngo yitabire amarushanwa...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize hanze bimwe mu bisabwa abashaka...
24 January 2020 Yasuwe: 3130 0

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe...
24 January 2020 Yasuwe: 2753 5

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro

Ku cyicaro cya FERWAFA habereye Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu...
24 January 2020 Yasuwe: 1785 0

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,biravugwa ko yatangiye gutakarizwa...
24 January 2020 Yasuwe: 3349 1

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Intwari uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira ishyirahamwe...
23 January 2020 Yasuwe: 5779 4

Haruna Niyonzima nyuma yo kuva muri AS Kigali yongeye guha ibyishimo...

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo...
23 January 2020 Yasuwe: 3480 0