skol
fortebet

Balotelli yanyoye agasembuye kenshi ku bunani birangira akoze impanuka ikomeye

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Mario Balotelli yaraye mu kabari mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2019 birangira imodoka ye igonze igipangu mu gitondo cyo kuwa Gatatu talikiya 01 Mutarama 2020.

Sponsored Ad

Mario Balotelli yagonze igipangu cy’inzu y’uruganda rw’imigati mu mujyi wa Brescia mu gitondo cyo kuwa Gatatu ku bunani.

Nkuko ikinyamakuru Corriere della Sera imodoka nshya ya Balotelli yitwa Fiat 500 Abarth yagonze igipangu cy’uruganda rw’imigati ruturanye n’iwe nyuma y’aho inshuti ye yari itwaye yashatse gukatira ibuye.

Balotelli w’imyaka 29 n’inshuti ye ntacyo babaye ariko iyi modoka ye yarangiritse cyane imbere yayo.

Balotelli wakiniye Manchester City na Liverpool,yaraye mu kabyiniro we n’inshuti ze mu ijoro ryo kuwa kabiri ariyo mpamvu yagonze iki gipangu mu rukerera.

Balotelli yataye iyi modoka ye ku muhanda nyuma yo kwangirika,agenda n’amaguru yerekeza mu rugo rwe ahitwa Mompiano.

Balotelli yaranzwe n’amahano menshi mu myaka amaze mu mupira, kuko muri 2011 polisi y’Ubwongereza yahurujwe igitaraganya kugira ngo izimye inzu ye yari amaze gutwika ari guturitsa ibishashi [Fireworks].


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa