skol
fortebet

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barifuza ko rutahizamu Sarpong agaruka mu ikipe

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse kuri ubu uri mu bayobozi b’icyubahiro bayo, Muvunyi Paul, yatangaje ko bafite icyifuzo cyo kugarura rutahizamu w’umunya Ghana,Michael Sarponguheruka kwirukanwa na perezida Munyakazi Sadate amuziza kumusugura.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire Muvunyi Paul yagiranye na Rwanda Magazine yavuze ko basabye rutahizamu Michael Sarpong ko yakwandika asaba imbabazi umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate hanyuma bakamugarura mu ikipe.

Muvunyi yagize ati: “Twasabye Sarpong ko yasaba imbabazi kandi na Perezida(Sadate) ni umunyembabazi bizakunda. Kugeza ubu turategereje ariko ntarirarenga.”

Amakuru avuga ko bamwe mu bavuga rikijyana mu ikipe batigeze bishimira uburyo Munyakazi Sadate yirukanye Michael Sarpong kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ariyo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose akagaruka.

Bivugwa ko ngo intambwe zo kugarura uyu munya Ghana zatangiye ndetse kuri ubu bigeze ku rwego rushimishije cyane ko ngo nawe akunda Rayon Sports.

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi kubera Covid-19 yari yasohoye.

Sarpong yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Kuwa 23 Mata 2020,Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye ibaruwa yirukana Micheal Sarpong mu ikipe nyuma y’aya magambo yatangaje ko perezida Munyakazi Sadate nta bwenge afite bwo kuyobora Rayon Sports y’ubukombe.

Mu minsi ishize,Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi yishyuwe umushahara w’ukwezi kwa gatatu ungana n’ibihumbi Magana acyenda na mirongo itanu mu mafaranga y’u Rwanda(950 000 Frw), ndetse anahabwa prime z’imikino itandatu ya Muhanga, Heroes, Gicumbi Mukura na Kiyovu zingana na 175, 000Frw.

Rayon Sports ikaba yaravuze ko yemeye guhara amadorali 615 yari yagurije Sarpong nk’itike imugarura mu ikipe ndetse n’ibindi bikoresho bitagarukanye n’ibindi.

Mu kiganiro Michael Sarpong yahaye Isimbi.rw, yemeje ko amakuru y’uko yasabwe kwandika asaba imbabazi ari ukuri,ariko akaba atatangaza niba azabikora cyangwa atazabikora.

Yagize ati “Nibyo ntabwo yabeshye barabimbwiye ko nasaba imbabazi. Ubu sinakubwira niba nzabikora cyangwa ntazabikora ariko mwategereza kuko nimbikora muzahita mubimenya. Reka twihangane turebe ikizaba.”

Biragoye ko Sarpong yakwandika asaba imbabazi kuko ngo amaze kwakira ubusabe bw’amakipe menshi amwifuza ariko atarahitamo aho azerekereza.

Yahamije ko muri ayo makipe harimo na Young Africans yo muri Tanzania imaze iminsi bivugwa ko bari mu biganiro.

Ibitekerezo

  • aramusaba imbabazi c yamukoreye iki ntazazimusabe kko ntakosa yamukore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa