skol
fortebet

Bashunga Abouba yasabye ubufasha bukomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Rayon Sports,Bashunga Abouba watewe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2018,bamushinja ko yatsindishije Rayon Sports igitego cya kabiri mu mukino yatsinzwemo na APR FC ibitegp 2-1,yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha umwanya akabanza kuruhuka akareka abandi banyezamu nabo bagakina.

Sponsored Ad

Bashunga arifuza ko Rayon Sports yamukura mu bakinnyi babanza mu kibuga mu gihe gito kugira ngo abanze atuze ndetse ahe abandi banyezamu ba Rayon Sports amahirwe yo kwigaragaza nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi 5 bateye amabuye ku nzu ye bamushinja gutsindisha Rayon Sports.

Abagizi ba nabi bashinje Bashunga gutsindisha Rayon Sports bamutera mu rugo rwe

Yagize ati “Ikintu nasaba ,namaze kuganira n’umuryango wanjye ni uko nifuza kwicara nkaba ntuje ho gatoya nkaba ndetse abandi bagakina gus nanjye nkaba mpari mbashyigikiye,nkora imyitozo bisanzwe.Rayon Sports ifite abanyezamu benshi bashoboye,ndumva nahabwa umwanya nkaba nduhutse ho gatoya nabo bakigaragaza.Ndashaka kuba nduhutse igihe gito.”

Bashunga yashinjwe n’abafana ba Rayon Sports guhagarara nabi ku bitego 2 yatsinzwe na APR FC ku wa Gatatu ariko aba bagizi ba nabi bamusanze iwe bamubwiye ko batumva ukuntu yatsinzwe igitego na Rusheshangonga ari muri metero nka 40 uvuye ku izamu rye ndetse bamushinja ko yariye ruswa ya APR FC.

Bashunga yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports nyuma y’uyu mukino ababwira ko ababajwe no kuba batashye batishimye ndetse yemeza ko nawe yababajwe no kuba ikipe yatsinzwe na mukeba.

Bashunga yamaze gutanga ikirego mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB ndetse ubugenzacyaha bwatangije gukorera iperereza kuri aba bagizi ba nabi 5 bateye amabuye ku rugo rw’uyu munyezamu.

Ibitekerezo

  • Sha wifata uwo mwanzuro kereka niba hari icyo umutima wawe ugushinja,naho ubundi ihangane wikwivumbura.Gusa RIB nishake abo bantu bafatwe bahanwe kuko ntago ari aba sportif kandi baradusenbya nk’umuryango mugari wa RAYONS SPORTS.Kandi numva nibamenyekana Rayon anbo ikwiriye kubafatira ibihano kuko abo si abafana ahubwo ni amabandi.

    nibyo koko nabanze aruhuke ariko amenye KO iyo avuza induru muriririya joro bamuteraga yariguhita atabarwa nabaturanyi cy police .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa