Kigali

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 January 2020 Yasuwe: 3198

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari umukunzi we Gitte Van Der Elst babyaranye umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 2 ariko akaba yaramwimye indezo.



Uyu mukinnyi uhembwa akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi ku cyumweru,yasabwe gutanga indezo y’umwana buri kwezi abitera utwatsi, ubu aridegembya umwana we yicira isazi mu jisho.

Uyu mugore yavuze ko Batshuayi amaze amezi 2 atamuha indezo y’ibihumbi 2,067 yategetswe buri kwezi ariyo mpamvu yagiye kumurega mu cyumweru gishize mu rukiko rwa Mechelen, hafi ya Antwerp.

Itegeko ryo mu Bubiligi rivuga ko umugabo wanze gutanga indezo y’umwana we amezi 2 agashira ahanishwa igifungo kigeze ku mezi 6 n’amande.

Umwunyamategeko wa Batshuayi, Pierre Monville,yavuze ko iyi ndezo uyu mukinnyi ayitangira igihe ahubwo ngo abamuhagarariye nibo batageza aya mafaranga ku mugore nkuko bikwiriye.Urubanza rwa Gitte rwimuriwe mu kwezi gutaha ngo kuko aribwo uyu mukinnyi yaboneka.

Mu myaka ishize,undi mukobwa yashinje Batshiayi kumutera inda ndetse ngo bafitanye umwana w’imyaka 3 gusa uyu rutahizamu yarabihakanye.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko uyu mukobwa we nakura azamubwira imico mibi ya se n’ukuntu yatumye ubuzima bubagora nyuma yo kuvuka k’uyu mwana.

Gitte yavuze ko nubwo Batshuayi atekereza ko ashaka kumurya amafaranga ariko ngo we ibi abikorera kugira ngo umwana wabo azabeho neza mu gihe kizaza.

Aba bombi bahuriye kuri Instagram,birangira bakundanye urukundo rwabasunikiye no kubyarana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble habiyakare

    Ngizo ingaruka z’ubusambanyi.Nyamara iyo babikora baba babeshyana yuko "bari mu rukundo".Nyamara iyo umuhungu ahaze umukobwa cyangwa amuteye inda aramuta.Ibyo se nibyo mwita urukundo,cyangwa biba ari ukwishimisha gusa?Tuge tumenya ko bibabaza Imana yaduhaye umubiri,ikatubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1 month ago
  • chat_bubble

    Umugabo Nubyara

    1 month ago

Inzindi nkuru

Arsene Wenger yatangaje ikintu gikomeye akundira Frank Lampard utararamba...

Umutoza Arsene Wenger wamamaye kubera ibigwi yagize mu ikipe ya Arsenal mu...
24 February 2020 Yasuwe: 2007 0

Ubutaliyani bwashyize amananiza ku bakinnyi ba FC Barcelona

Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya FC Barcelona irerekeza mu mujyi wa Napoli...
24 February 2020 Yasuwe: 2373 0

Akayabo Cristiano Ronaldo aha umukunzi we buri kwezi ngo yinezeze...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yongeye kuvugwa cyane mu...
24 February 2020 Yasuwe: 4019 0

Rayon Sports yavugutiye umuti ikibazo cya SKOL mu nama ya komite...

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020,ubuyoboi bw’ikipe ya Rayon...
23 February 2020 Yasuwe: 7892 1

Fedorov yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 ahita afata umwenda...

Umunya Kazakhstan w’imyaka 20, Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino...
23 February 2020 Yasuwe: 2332 0

Frank Lampard yakoreye amateka kuri Jose Mourinho bituma amukorera igikorwa...

Umutoza ukiri umunyeshuri muri uyu mwuga Frank Lampard yatangiye gushinga...
23 February 2020 Yasuwe: 5416 0