skol
fortebet

Bayern Munich yongeye gukora amateka itwara UEFA Super Cup

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Bayern Munich ikomeje kugaragaza ubukaka bwayo mu gutwara ibikombe kuko yatwaye igikombe cya UEFA Super Cup gihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League n’iyatwaye Europa League itsinze Sevilla FC ibitego 2-1 mu minota 120.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabereye muri Hongriya ku kibuga Puskas Arena cyarimo abafana 20,000 nubwo yakira abantu 67,000. Abafana 500 baje baturutse muri Spain mu gihe1,000 baturutse mu Budage.

Bayern Munich yaherukaga gutwara Champions League itsinze PSG igitego 1-0,yongereye iki gikombe mu kabati kayo nubwo cyayigoye cyane mu minota 120 yaranze umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Ikipe ya Sevilla niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13, ibifashijwemo na penaliti yatewe neza na Lucas Ocampos nyuma y’ikosa myugariro David Alaba yakoreye kuri Ivan Rakitic mu rubuga rw’amahina.

Bayern Munich yagarutse mu mukino itangira gusatira byatumye ku munota wa 34 ibasha kwishyura ibifashijwemo n’umukinnyi wayo wo hagati Leon Goretzka ku mupira mwiza yahawe na Lewandowski.Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri,Bayern Munich nk’ikipe nkuru yagarutse iri ku rwego rwo hejuru ndetse ku munota wa 51 Thomas Muller na Robert Lewandowski bahererekanyije umupira uyu munya Poland atsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko habaye kurarira.

Nyuma y’aho,Leroy Sane nawe yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko umupira wamugezeho nyuma y’aho Lewandowski akoreye ikosa myugariro Escudero.

Habura iminota 3 ngo umukino urangire,rutahizamu Youssef En-Nesyri wa Sevilla yahawe umupira asiga ba myugariro bose ba Bayern ariko agorwa bikomeye no kuroba umunyezamu Neuer washyize umupira muri koloneri.

Amakipe yombi yahise ajya mu minota 30 y’inyongera yatangiye ihira Sevilla kuko rutahizamu Youssef En-Nesyri nabwo yacenze myugariro Alaba wari usigaye wenyine,atera mu izamu Neuer agaruza umupira ukuguru ukubita igiti cy’izamu,uramugarukira awukuramo.

Ku munota wa 104, Javier Martinez winjiye mu kibuga ku munota wa 99 asimbuye Lucas Hernandez,yatsinze igitego cya kabiri cya Bayern n’umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri Koloneri usanga Alaba aho yari ahagaze,awutera mu izamu umunyezamu Bono awukuramo,uyu munya Espagne awusongamo n’umutwe.

Nyuma y’iki gitego,Bayern Munich yagerageje gushaka ibindi cyane ko ariyo yari igifite imbaraga nke ugereranyije na Sevilla yari yananiwe cyane.Iminota 120 yarangiye Bayern Munich itsinze ibitego 2-1 itwara iki gikombe cya Super Cup.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa