skol
fortebet

Biragoye gukina n’ikipe ifite ibintu byose-Masudi Djuma avuga kuri APR FC

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Bugesera FC,Masudi Djuma,yavuze ko ntako ikipe ye itagize kugira ngo itsinde umukino wa APR FC ariko yavuze ko bigoye kugira ngo utsinde iyi kipe kuko ifite ibintu byose atigeze arondora ngo bijye hanze.

Sponsored Ad

Masudi wagiye agaragaza rimwe na rimwe kutishimira imisifurire ku mukino w’ejo iyi kipe ye yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1,yavuze ko bigoye gutsinda APR FC ifite ibintu byose.Yanahawe n’ikarita y’umuhondo kubera imyitwarire ye.

Yagize ati “Twaje dufite gahunda yo gutsinda cyangwa kunganya.Birangiye dutsinzwe,iyo umukino urangiye uba wabaye amateka.Biragoye gukina n’ikipe ifite ibintu byose.dufite gahunda yo gushaka amanota 5 muri iyi mikino dufite irimo uwa AS Kigali,Rayon Sports na APR FC gusa 3 aragiye ubu dusigaje 6.”

Umunyamakuru wa Radio Flash yabajije Masudi niba APR FC ifite ibintu byose n’abasifuzi amusubiza ko ataribyo yashakaga kuvuga ariko yongera gushimangira ko iyi kipe ifite ibintu byose kugira ngo itsinde buri kipe.

Masudi Djuma yavuze ko yishimiye ko hari impinduka zigaragara muri Bugesera FC ndetse agiye gukora cyane kugira ngo iyi kipe ikomeze kwitwara neza aho yashimangiye ko bagiye kongeramo abakinnyi barimo n’usimbura Tchabalala ugiye kugenda.

Ibitekerezo

  • Nk’umukozi agomba gutranga impamvu zatuma arengera umugati we... nonese atavuze uko yavuga iki kindi? usibye na Bugesera na Gasenyi APR FC yayitsinze itarebye no mwizamu..

    Wari waratinze kuvuga ubusa....Djuma Masudi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa