skol
fortebet

Bayingana wayoboraga FERWACY na komite ye yose beguye ku mirimo yabo

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango n’uko ,mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo.

Sponsored Ad

Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe.

Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse kivuga ibyaha n’amakosa yakoze muri izi nshingano yari afite harimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha imitungo nabi, kunyereza umutungo, akarengane,n’ibindi.

Mu bindi uyu Bayingana yagiye ashinjwa harimo kuyoborana igitugu aho byarangiye benshi mu bahoze bakina uyu mukino bawusezeye burundu barangajwe imbere na Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ubugira kabiri, Hadi Janvier watwaye umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika ndetse na Nsengimana Bosco na we watwaye Tour du Rwanda.

Ibi byaha byashimangiwe n’ibaruwa ifunguye Taarifa.rw yatangaje ko ari iya Jonathan Boyer wahoze ari umutoza wa Team Rwanda yandikiye Bayingana tariki ya 4 Ukuboza.

Biravugwa kandi ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruri gukurikirana ibyaha Bayingana aregwa nyuma y’iyi baruwa ya Boyer.

Ibitekerezo

  • ariko abafata ibyemezo ntimuhubuke. komite ihesheje igihugu ishema kariya kageni, ibyo iregwa byaba aribyo koko?

    uko nzi Aimable, uwo mwanda ntawo yajyamo pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa