skol
fortebet

Iragire saidi yatangiye kotsa igitutu Rayon Sports ngo imurekure yerekeze muri Kiyovu Sport

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Myugariro Iragire Saidi yamaze kwandikira RAYON SPORTS FC ayisaba kumuha ibaruwa imuha uburenganzira bwo kwigendera (Release Letter) kuko yananiwe kumwishyura amafaranga ye.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko Iragire Saidi yishyuza Rayon Sports amafaranga angana na Miliyoni 3 y’u Rwanda yasigaye ubwo yagurwaga, akanishyuza imishahara ye y’ukwezi kwa 2,3,4 kuko amasezerano yahagaritswe atabanje kuganirizwa.

Uyu musore yafashe iki cyemezo cyo gusesa amasezerano no gusaba ko ikipe imirekura akigira ahandi nyuma yo kumara igihe yishyuza agasubizwa ko akwiriye gutegereza yihanganye.

Iragire nawe ari mu bakinnyi bifuzwa na Kiyovu Sports iri mu bihe byiza ndetse ikomeje kwibikaho abakinnyi batandukanye barimo Babuwa Samson na Irambona Eric yaraye isinyishije imukuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 8.

Kuwa 07 Kamena 2019, nibwo Iragire wari usoje amasezerano ye muri Mukura Victory Sports, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yahaye Iragire Saidi miliyoni 5 gusa mu munani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 FRW) yari yemerewe yo kumugura (Recruitmet Fees) mu gihe yahembwaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600,000 FRW) nk’umushahara wa buri kwezi.

Iragire yatangiriye umupira we mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura.Yageze mu cyiciro cya mbere mu 2013 akinira Muzinga ahava yerekeza muri Vital’o mu mwaka wakurikiyeho, aza kugaruka muri Muzinga mu 2015, aho yakinnye imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Mukura muri Nyakanga 2017.

Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro bishobora gutuma itakaza bamwe mu bakinnyi yari yaguze umwaka ushize barimo Kimenyi Yves nawe wifuzwa na Kiyovu ya Karekezi Olivier.

Amakuru avuga ko na Rutanga Eric nawe ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ndetse ashobora kuyerekezamo bumvikanye ku mafaranga.

Ibitekerezo

  • Nimwijyanire shahu intare ishaje ntasazi itayikora mu jisho!! Ubu ngezaho nurucaca runkuramo abakinnyi koko!! Umunsi nzisasanira shahu muzareba!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa