skol
Kigali
startimes

Biravugwa ko Kiyovu Sports nayo yaguze Bisi y’akataraboneka yo gutwara abakinnyi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 3952

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020,hagiye hanze amafoto ya bisi y’akataraboneka bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwibikaho kugira ngo ijye iyifsha mu gutwara abakinnyi.


Amakuru avuga ko iyi modoka Kiyovu Sports yamaze kuyishyura Miliyoni 5 FRW,hanyuma kuwa 17 Nyakanga izishyura izindi miliyoni 16 FRW.‬Andi mafaranga iyi kipe ngo izakomeza kugenda iyishyura‬ mu minsi iri mbere.Ntabwo amafaranga iyi modoka bivugwa ko yaguzwe na Kiyovu Sports yatangajwe.

Kiyovu Sports ikomeje kwerekana ko yiteguye kugaruka mu bihe byiza yahozemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko mu mwaka wa 1993 yari yatwaye igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports izatozwa n’umutoza Karekezi Olivier mu mwaka utaha w’imikino ,yasinyishije abakinnyi bakomeye barimo rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, myugariro Irambona Gisa Eric wavuye muri Rayon Sports,Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC n’umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports yongereye amasezerano abarimo Serumogo Ally, Mbogo Ally na Mutangana Derrick.

Kiyovu Sports yabayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961, imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yimye Sunrise FC uruhushya rwo gukina amarushanwa yayo kubera stade...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje ko mu makipe...
26 November 2020 Yasuwe: 1793 0

Mu mafoto,Iyibutse bimwe mu byaranze ubuzima bwa Diego Maradona wabaye...

Kuvuga ko yari anogeye ijisho kumureba arimo akina, ntabwo bisobanura neza...
26 November 2020 Yasuwe: 1876 0

KNC yatanze ikirego muri RIB asaba ko bagomba guhana uwamuharabitse...

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles wamamaye...
26 November 2020 Yasuwe: 3125 0

Ndahari 100% ku mukino wa Gor Mahia-Jacques Tuyisenge

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yatangaje...
26 November 2020 Yasuwe: 848 0

Diego Maradona wakoze amateka muri ruhago yahitanwe n’umutima

Umunyabigwi Diego Armando Maradona wakoze amateka adasanzwe mu mupira...
25 November 2020 Yasuwe: 1826 0

Jose Mourinho yahaye impano itangaje umukinnyi we wahagaritse Riyad...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,uzwiho kugira udukoryo twinshi,yahaye...
25 November 2020 Yasuwe: 3897 0