skol
fortebet

Biravugwa ko Paul Pogba yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kubera amagambo Macron yavuze ku bayisilamu

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United no mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa biravugwa ko yasezeye mu ikipe y’igihugu kubera ko perezida Emmanuel Macron yavuze ko idini ya Islam ari inkomoko y’ibyihebe byayogoje isi.

Sponsored Ad

Uyu kizigenza muri Manchester United yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’Ubufaransa kubera aya magambo Macron yatangaje kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ikindi kintu bivugwa ko cyababaje Pogba nuko Leta y’Ubufaransa yiyemeje guha icyubahiro umwarimu uherutse kwicwa azira gushushanya nabi Mohammad.

Ibinyamakuru byo muri Asia nibyo bikomeje gukwirakwiza aya makuru gusa ntabwo Paul Pogba n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ntacyo baratangaza kuri izi nkuru.

Iki cyemezo cya Pogba cyafashwe nyuma y’aho umwarimu witwa Samuel Paty w’imyaka 47, yaciwe umutwe n’umuyoboke w’idini ya Islamu ubwo yari avuye kwigisha mu ishuri ry’abana ryitwa Conflans-Sainte-Honorine kiri kuri Km 40 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Paris.

Leta y’Ubufaransa yahawe umudali w’icyubahiro ukomeye kurusha iyindi itangwa na Leta y’Ubufaransa mu rwego rwo kumushimira ko yishwe ari gusobanura uburenganzira uburenganzira bwe bwo kwisanzura.

Perezida Macron yavuze ko ubu bwicanyi ari iterabwoba rya Islamu.Ati “Ubumwe no guhuza imbaraga nibyo byadufasha guhangana n’iterabwoba rikomeye ry’abayisilamu.”

Gusezera kwa Pogba mu Bufaransa kwemejwe n’ikinyamakuru cy’Abarabu cyitwa 195sports.com, cyavuze ko yabitewe n’uyu mudali wahawe mwarimu Paty ndetse n’amagambo ya perezida Macron yibasira intagondwa z’abayisilamu.

Pogba ngo yavuze ko ibyakozwe n’Ubufaransa ari ugutuka idini ya Islamu bo mu Bufaransa cyane ko ariryo dini rya kabiri rifite abayoboke muri icyo gihugu nyuma y’Abakirisitu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa