skol
fortebet

Biravugwa:Mayweather na Pacquiao bashobora kuza guteranira amakofe i Kigali

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Biravugwa ko Floyd Joy Mayweather na Emmanuel Dapidran Pacquiao basabwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kuza guteranira amakofe I Kigali.

Sponsored Ad

Amakuru atugeraho aravuga ko RDB ariyo yasabye ibi byamamare kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza.

Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uwamateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100.

Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no kuzabera i Kigali.

Pacquiao w’umunayafilipine amaze kurwana mu mikino 71, yatsinzemo 37 anganya 7 atsindwa imikino 2 harimo nuwo yatsinzwe na Mayweather. Naho umunyamerika, Floyd Mayweather amaze gukina imikino 50 ayitsinda yose.

Ibitekerezo

  • twaba dukoze agatendo muri afrurika kabisa. ariko turiya tugabo twateye mu Kinigi twataratuvangiye kabisa.
    uyu musaza afite ahantu heza aganisha igihugu.
    iyo Habyara aguma ku butegetsi ntiyari ho kurota guhamagaza aba bagabo ngo baze bakinire i Kigali, na visit Rwanda ntibari kuyitinyuka.
    byaba byiza mucicishije bugufi mukaza mu rwababyaye kuko hamtashinda kamwe bali mutaisha

    bariya bantu binjiza amafaranga menshi kubategura ihangana ryabo hano hagurishwa ama tickets atakwishyura nurugendo rwumwe biragoye gukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa