skol
fortebet

Biravugwa: Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Bizimana Yannick

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ngo yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 rutahizamu Bizimana Yannick wakiniraga ikipe ya AS Muhanga mu muri shampiyona ishize akayitsindira ibitego 13,aho yamwishyuye miliyoni 5 ndetse na AS Muhanga ihabwa izindi 5.

Sponsored Ad

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka bikomeye kugira ngo izitabire imikino nyafurika ityaye,yamaze gusinyisha rutahizamu ukiri muto ariko utanga icyizere, Bizimana Yannick ,watanzweho akayabo ka miliyoni 10 nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza.

Radio 10 yavuze mu ijoro ryakeye ahagana saa yine aribwo ubuyobozi bwa AS Muhanga bwarangizanyije na Rayon Sports kuri uyu rutahizamu wari ubafitiye amasezerano y’umwaka umwe,aho bwahawe miliyoni 5 ndetse bwemeranya na Rayon Sports ko hari amafaranga bazahabwa igihe uyu rutahizamu azaba agurishijwe mu yindi kipe.

Rayon Sports yari mu rugamba n’ayandi makipe yifuzaga uyu mukinnyi,yemeye kumwishyura nawe izindi miliyoni 5,bamuha n’umushahara w’ibihumbi 400 FRW ku kwezi.

Bizimana Yannick amaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Muhanga nyuma yo kugiyeramo muri 2017, atijwe n’ikipe ya Gitikinyoni FC.Mu mwaka we wambere mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yatsinze ibitego 13.

Mu mwaka we wa mbere, ari kumwe n’umutoza Mbarushimana Abdou, Yannick yatsinze ibitego 14 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, afasha ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka ibiri yari imaze isubiye mu cya kabiri.

Bizimana Yannick yanditse amateka ubwo yafashaga AS Muhanga guhagama APR FC ayitsinda ibitego 2 wenyine bituma itakaza igikombe gutyo kijya mu maboko ya Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Iyi ni deal nziza kuli Rayon Sports,kubera ko uyu musore koko ari Rutahizamu wuzuye.Nawe akaguru ke kazamukiza.Buriya ubwo agiye muli team nkuru,amakipe yo hanze azamushaka nta kabuza.Reba Tuyisenge Jacques ugiye kurya 200 000 Usd za Petro Athletico yo muli Angola. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    Nicyo gihembo akwiye .yarabikoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa