skol
fortebet

Biravugwa: Riyad Mahrez yataye ikipe y’igihugu kubera gufuhira umugore we watangiye gukururana n’umukinnyi w’iteramakofe

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Algeria,Riyad Mahrez,ntabwo azagaragara mu mukino iki gihugu gifitanye na Botswana kuri uyu wa mbere kubera gusezera mu ikipe y’igihugu kubera impamvu bwite ze ariko biravugwa ko byatewe n’impungenge afitiye umugore we uherutse kugaragara ari gukururana n’umukinnyi w’iteramakofe witwa Deontay Wilder.

Sponsored Ad

Riyad Mahrez yarakajwe cyane n’uko umugore we Rita yagaragaye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Manchester ari kuganira byimbitse na Deontay Wilder.

Mu minsi ishize, nibwo uyu mugore usanzwe ari umunyamideli yasohokanye na bashiki baa Mahrez muri aka kabyiniro ariko bahageze ahita ahura n’uyu mukinnyi batangira kugirana ibiganiro byimbitse.

Umwe mu bari muri aka kabyiniro yabwiye The Sun ati “Baganiraga mu buryo budasanzwe,baseka, banatera urwenya. Wabonaga bamaze gukururana ndetse ko batangiye kwiyumvanamo.Kubera aho bari bari buri wese yabonaga kure hashoboka bashoboraga kugera.”

Uyu muntu yavuze ko ubwo umwe muri bashiki ba Mahrez yabonaga uyu mugore yatwawe,yahise ajya kumuhwitura ariko ngo ibyo yakorerwaga na Wilder byatumye amubwira nabi basa nk’abaterana amagambo.

Rita yashyingiranywe mu ibanga na Mahrez mu mwaka wa 2015,bivugwa ko yahuye na Wilder ndetse bahana nimero ku buryo isaha n’isaha ashobora kwimwivugana.

Nubwo Mahrez yakinnye mu mukino Algeria yatsinzemo Zambia 5-0,ngo agatima karanze ahitamo gusaba uruhushya rwo gusubira mu Bwongereza kujya kureba uyu mugore we watangiye gushurashura.

Umutoza wa Algeria, Djamel Belmadi yabwiye abanyamakuru ko barekuye Mahrez asubira I Manchester kubera ibibazo bye bwite,bizatuma adakina na Botswana.





Ibitekerezo

  • uyu usa na sadi wa espoire koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa