skol
fortebet

Biravugwa: Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro muri 2019-2020 byamaze gusubikwa burundu

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’Igikombe cy’Amahoro byo muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020 byahagaritswe burundu kubera ko gahunda yo kugarura amarushanwa y’imikino mu Rwanda iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Sponsored Ad

Amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iyi shampiyona y’uyu mwaka yasubitswe burundu bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye gahunda nyinshi zirimo n’iz’imikino zihagarara.

Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko hatangajwe umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri,habaye inama yahuje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino n’ingaga za siporo, yakozwe hifashishijwe uburyo bw’amashusho (Video-conference).

Mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe amarushanwa yari ahari imbere mu gihugu n’ingaruka yagizweho na Coronavirus.

Inama ngo yanzuye ko ibikorwa bya siporo byazagaruka muri Nzeri nubwo hari gutekerezwa uburyo abakinnyi bashobora kuzongera gusubukura imyitozo muri Kanama ndetse akaba ari nako byagenda no mu yindi mikino ikinwa mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo tariki ya 05 Gicurasi 2020, FERWAFA yavuze ko bitarenze Tariki ya 30 Gicurasi aribwo izafata umwanzuro ku byerekeye kurangiza no gusubika burundu shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa ku kigero cya 75 ku ijana.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yari yasabye amashyirahamwe yose y’ibihugu gutanga gahunda bafite ku mikino yasubitswe kubera Coronavirus ariko FERWAFA yavuze ko yahisemo gutegereza icyemezo cya leta y’u Rwanda mu byumweru 2 biri imbere.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo aribo amakipe atandukanye,yavuze ko igiye gutegereza ibyumweru 2 Leta yatanze byo gusuzuma niba ibyemezo byafashwe kuwa 30 Mata 2020 byaratanze umusaruro.

Muri iyi baruwa FERWAFA yafashe ibyemezo 3 birimo:

1.Gutegereza indi myanzuro ya Leta izatangazwa mu byumweru 2 yatanze.
2.FERWAFA izafata umwanzuro bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2020
3. Inama n’abanyamuryango iraba vuba batange ibitekerezo.

FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango ko iri gutegura inama n’abanyamuryango bose izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bumve ibitekerezo byabo.

Amakuru avuga ko nyuma y’iyi nama ya Minisitiri Munyangaju n’abayobozi batandukanye b’imikino mu Rwanda,FERWAFA izahura n’abanyamuryango bayo bose bakiga ku gutanga igikombe cyangwa kugira imfabusa shampiyona 2019-2020 hanyuma hakarebwa n’ibyo kumanura no kuzamura amakipe.

Birashoboka ko shampiyona yaseswa burundu (ntihatangwe igikombe), APR FC igasohoka nk’ikipe ya mbere, Rayon Sports ikaba iya kabiri cyangwa se imikino yose ikagirwa impfabusa, aho Rayon Sports na AS Kigali zahagarariye u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, ari zo zakongera guhagarira igihugu mu mwaka w’imikino 2020/21.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16.

Mu Cyiciro cya Kabiri, aho amakipe agabanyije mu matsinda abiri, hari hasojwe imikino ibanza. Hagombaga gukurikiraho iyo kwishyura, yarangira hakabaho iyo gukuranamo ihuza amakipe ane ya mbere mu matsinda, igatanga abiri azamuka mu cyiciro cya mbere.

Igikombe cy’Amahoro gisanzwe gitanga ikipe ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, cyari kigeze muri 1/8.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore igizwe n’amakipe 10, yaburaga umukino umwe ngo ibanza irangire mu gihe icyiciro cya kabiri mu bagore aribwo bari basoje imikino ibanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa