skol
fortebet

Bizimana Yannick yafashije Rayon Sports y’abakinnyi 10 kubabaza AS Muhanga yamureze

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu ukiri muto ariko ufite ubuhanga budasanzwe Bizimana Yannick afashije ikipe ya Rayon Sports yamaze iminota 77 ikina ari abakinnyi 10 gutsinda AS Muhanga yamureze ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 1 w’umukino ku gitego cyatsinzwe n’uyu Bizimana Yannick yahuye n’uruva gusenya ubwo umukinnyi wayo wo hagati Amran Nshimiyimana yagaruzaga amaboko umupira wari utewe mu izamu ryambaye ubusa na Niyongira Danny wari wamaze gucenga umunyezamu Kimenyi Yves.

Iyi karita itukura yakurikiwe na Penaliti yatewe neza na rutahizamu Hakundukize Adolphe ku munota wa 13 w’umukino amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Rayon Sports yagombaga kumara iminota isaga 80 ari abakinnyi 10, yatangiye gushaka gukina ishaka igitego cya kabiri ngo igihagarareho, maze ku munota 29, Bizimana Yannick yongera kunyeganyeza inshundura nyuma y’umupira wari uhinduwe na Radu.

Nyuma y’iki gitego,umutoza Martinez Espinoza yahise ashaka amayeri yatuma arinda iki gitego maze ku munota wa 35 akuramo Sidibe yinjiramo Commodore kugira ngo akomeze hagati. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagerageje gukina yigengesera ndetse abakinnyi bagerageza kunga ubumwe cyane ko bari bake bazibira ubusatirizi bwa AS Muhanga.

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 isubira ku mwanya wa gatatu n’amanota 21. Irarushwa amanota atatu na APR FC na Police FC za mbere. AS Muhanga iri ku mwanya wa munani n’amanota 12.

Undi mukino wabaye uyu munsi, warangiye AS Kigali itsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonzima Haruna.

Mu mukino w’umunsi wa 11,Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku Cyumweru idafite Iranzi Jean Claude na Amran kubera amakarita, izakirwa na Kiyovu Sports mu gihe AS Muhanga izakira Police FC.

IFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa