skol
fortebet

Bizimana Yannick yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Bizimana Yannick witwaye neza mu mwaka wa shampiyona ushize mu ikipe ya AS Muhanga yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Kamena 2019 nibwo uyu mukinnyi ukiri muto Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.Bizimana azajya ahembwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bizimana yabengutswe n’amakipe menshi muri shampiyona ishize ya 2018-19, nyuma yo gufasha AS Muhanga kurangiza ku mwanya 9 ari bwo yari izamutse ndetse arangiza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi14, inyuma ya Muhadjiri watsinze 15, Sarpong na 16 na Jules Ulimwengu wa 20.

Bizimana Yannick ntabwo atunguranye kuba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports kuko mu minsi ishize AS Muhanga yemeye kumugurisha muri Rayon Sports, ariko basanga uyu musore yarasinyiye imbanzirizamasezerano Police FC.

Bizimana Yannick yatsinze ibitego amakipe akomeye mu Rwanda,kuko yatsinze Rayon Sports igitego ndetse akundwa cyane ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2 wenyine I Muhanga mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye Kuya 18 Gicurasi 2019.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa