skol
fortebet

Borussia Dortmund yanyagiye Schalke 04 mu mukino abakinnyi bishimiye ibitego bategeranye [Udushya twagaragayemo]

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo shampiyona y’Ubudage yasubukuwe ku mugaragaro aho hari hitezwe umukino ukomeye uhuza abakeba 2 Borussia Dortmund na Schalke 04 warangiye iyi kipe y’umuhondo n’umukara yari yakiriye itsinze ibitego 4-0.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wa mbere wabaye nyuma y’igihe kinini abantu bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Coronavirus,waranzwemo n’udushya turimo ko abakinnyi bari bicaye ku ntebe z’abasimbura bari bahanye intera ya metero ndetse bose bambaye udupfumunwa,nta gusuhuzanya kwabayeho mu bakinnyi ndetse no kwishimira ibitego kwabaga abakinnyi bategeranye.

Stade ya Signal Iduna Park yari yambaye ubusa nubwo iri mu masitade ya mbere I Burayi agira ubushyuhe bw’abafana bidasanzwe cyane ko mbere ya Coronavirus yahoraga yuzuye.

Nubwo itaherukaga gukina,Borussia Dortmund yakinnye umupira mwiza cyane wo guhererekanya ndetse no gusatira izamu nubwo kizigenza wayo Jadon Sancho yari ku ntebe y’abasimbura.

Iyi kipe ya BVB yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Erling Braut Haaland ku mupira mwiza yahawe na Thorgan Hazard.

Dortmund yari ku rwego rwo hejuru cyane yakomeje kuyobora umukino biyifasha kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Raphael Guerreiro ku mupira yahawe na Julian Brand.

Schalke 04 yakomeje guhabwa isomo rya ruhago mu gice cya kabiri kuko yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 48 gitsinzwe na Thorgan Hazard ku mupira mwiza yahawe na Julian Brandt.

Raphael Guerreiro yatsinze igitego cya kane cya Dortmund ku munota wa 63 ku mupira mwiza yahawe na Erling Braut Haaland bituma iyi kipe yihimura kuri Schalke 04 nayo yaherukaga kuyinyagira ibitego 4-0 mu mwaka ushize.

Nyuma y’umukino,abakinnyi ba BVB bagaragaye bari guha amshyi intebe za stade cyane ko nta bafana bemewe.

Uyu n’umunsi wa 26 amakipe yo mu Budage ari gukina.Bayern Munich izahura na Union Berlin kuri iki cyumweru, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55,Borussia Dortmund yakinnye umukino wa 26 ifite 54 ku mwanya wa 2.RasenBallsport Leipzig
ifite 51 ku mwanya wa 3.

Kuwa 05 Gicurasi 2020,nibwo Guverinoma y’Ubudage yemeje ko iyi shampiyona igomba kongera gukinwa guhera kuri uyu 16 Gicurasi 2020.

Hafashwe ingamba zikarishye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuri iyi mikino ya shampiyona zirimo gupima abakinnyi inshuro nyinshi zishoboka no kubuza abafana kuza ku bibuga.

mu cyumweru gishize nibwo Ubudage bwafunguye ibikorwa birimo inzu ndangamurage,inzu zitunganya imisatsi,insengero ariko ibi byose byahawe amabwiriza akomeye bigomba kugenderaho.

Igihugu cy’Ubudage nicyo gihugu kiri mu binini mu Burayi kitazahajwe cyane na Coronavirus kubera ingamba zikomeye cyafashe kuko ngo mu bantu 100 banduye Coronavurus nibura banduzaga 74 aho kwanduza amagana nkuko byagenze mu bihugu bitandukanye.

Uko mikino ya muri Bundesliga yagenze kuri uyu wa Gatandatu:

Augsburg1 - 2 Wolfsburg

Borussia Dortmund 4 - 0 Schalke 04

Fortuna Düsseldorf 0 - 0 SC Paderborn 07

Hoffenheim 0 - 3 Hertha BSC

RasenBallsport Leipzig 1 - 1 Freiburg





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa