skol
fortebet

Bruce Melody na Shaddy Boo bafunzwe kubera ibyaha 2 bashinjwa

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Sponsored Ad

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 no guteza urusaku.

Police y’u Rwanda yemeje aya makuru ko ibi byamamare byatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishizkubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 no guteza urusaku.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ukuri.

Yagize ati: “Batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza ya guverinema yo kwirinda ikwirakwira ria Covid-19, no guteza urusaku.”

Shaddy Boo na Bruce Melody bafatiwe mu gace ka Kimironko mu karere ka Gasabo, ku cyumweru aho bari bagiye gusura inshuti.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bombi bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi ndetse ngo barimo no kunywa inzoga .

Ibi bibanye nyuma y’aho mu minsi ishize Shaddy Boo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe nta gipapuro kibemerera bafite.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo ziganjemo ubutumwa bw’urukundo rwo mu gitanda nk’iyo yise Saa Moya na Ntiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa