skol
fortebet

Bruno Fernandes yahishuye ikintu Cristiano Ronaldo akunze kumubaza kuri Manchester United

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Portugal Bruno Fernandes ukinira Manchester United yatangaje ko kizigenza Cristiano Ronaldo bakinana mu ikipe y’igihugu ahora amubaza ku iterambere ry’iyi kipe yahoze akinira mu myaka 11 ishize.

Sponsored Ad

Bruno Fernandes yavuze ko Ronaldo ahora amubaza uko United imeze iyo baganiriye ndetse ngo ahora ahangayikishijwe n’iterambere ryayo.

Fernandes nawe yageze ikirenge mu cya Ronaldo kuko yavuye muri Sporting CP yerekeza muri Manchester United mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ndetse kugeza ubu ari kwitwara neza.

Nubwo Cristiano Ronaldo yavuye muri United mu mwaka wa 2009 aracyahangyikira kumenya uko iyi kipe ihagaze nkuko uyu mukinnyi uyikinira yabitangaje.

Ubwo yabazwaga niba yaraganiriye na Ronaldo mbere y’uko afata umwanzuro wo kwerekeza muri United aguzwe miliyoni 68 z’amapawundi, Fernandes yavuze ko bavuganye nyuma ndetse na nubu bakivugana.

Yagize ati “Twavuganye nyuma,ntabwo ari mbere.Navuze ko gukinira Manchester United zari inzozi zanjye.Nahoze nifuza gukinira iyi kipe sinari kwita k’uwari kuyivuga neza cyangwa nabi kuko byanga bikunda nari kuyizamo.

Byari inzozi zanjye gukina muri Premier League.Nagize amahitamo yo kuza muri Manchester United.N’ukuvuga ko zari nzozi 2 zikubiye hamwe.Byari byiza.

Nibyo,nyuma naje kuvugana na Ronaldo kandi yavuze neza iyi kipe.Mu minsi ishize nabwo twongeye kuvugana.

Igihe cyose tuvuganye ambaza uko Manchester United imeze ndetse niba buri kimwe kimeze neza.Buri wese arabizi ko yamaze igihe kinini muri United kandi akunda iyi kipe kuko yayitwariyemo Ballon d’Or ya mbere.N’ikipe yamwubakiye amateka.”

Ronaldo yakoze amateka muri United yagezemo muri 2003 avuye muri Sporting Lisbon.Yayitsindiye ibitego 118,anatanga imipira yavuyemo ibitego 69 mu mikino 292 yayikiniye.

Muri iyi kipe yatwayemo ibikombe 3 bya Premier League,Champions League,FIFA Club World Cup,FA Cup na League Cups ebyiri.

Muri United,Fernandes amaze gukina imikino 22 atsinda ibitego 12,atanga imipira 8 yavuyemo ibitego.Yayifashije kurangiza ku mwanya wa 03.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa