skol
fortebet

Bruno Fernandes yahishuye ikintu gikomeye Manchester United itazemerera Liverpool gukora muri 2021

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi Bruno Fernandes wazamuye urwego rw’ikipe ya Manchester United kuva yayigeramo kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere muri Premier League,yaishuye ko we na bagenzi be batazemera ko Liverpool itwara igikombe cya shampiyona cya 20.

Sponsored Ad

Manchester United irusha igikombe cya shampiyona kimwe Liverpool mu byo bamaze gutwara,iri kurwana no kubuza uyu mukeba wayo w’ibihe byose kuyifata mu bigwi.

Iyi Manchester United izasura Liverpool muri shampiyona kuri iki cyumweru aho ishaka gutera intambwe ikayirusha amanota mensi ku rutonde rw’agateganyo.

Fernandes yagize ati “Ntawakwifuza ko umukeba we bajya ku rwego rumwe cyangwa se ngo banganye ibikombe.

Birasobanutse kuri buri wese mu ikipe ya Manchester United ndetse bifite icyo bisobanuye ku bafana.

Byaba ari byiza cyane gutwara ibikombe 21 bya shampiyona Liverpool ikiri kuri 19.”

Fernandes yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere muri Premier League utwaye ibikombe by’umukinnyi w’ukwezi inshuro 4 mu mwaka umwe.

Ibi bigaragaza akazi gakomeye ari gukora muri Manchester United ifite inyota yo kwegukana Premier League imaze imyaka 8 itazi uko isa.

Ubu Manchester United irusha Liverpool amanota 3 muri shampiyona aho irajya muri uyu mukino ishaka kuyagira 6.

Kuva Fernandes yagera muri United avuye muri Sporting Lisbon mu kwezi kwa mbere umwaka ushize,amaze kuyitsindira ibitego 27 nubwo 15 muri byo ari penaliti ariyo mpamvu yavuze ko atita ku bavuga ko azi gutera penaliti gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa