skol
fortebet

Bruno Fernandes yatangaje ikintu cyamuteye ubwoba nyuma yo gukina umukino we wa mbere muri Manchester United

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunya Portugal,Bruno Fernandes uherutse kwerekeza muri Manchester United ndetse agahita ayikinira umukino wa mbere bahura na Wolves,yatangaje ko yatunguwe cyane n’umuvuduko n’imbaraga shampiyona ya Premier League ifite.

Sponsored Ad

Uyu musore ukina hagati yavuze ko yatunguwe cyane n’umuvuduko ndete n’imbaraga za Shampiyona y’Ubwongereza gusa ngo yishimiye uko yakinnye mu mukino we wa mbere.

Ikinyamakuru kimwe cyo muri Portugal cyavuze ko uyu musore w’imyaka 25 yagitangarije ko yishimiye gukina umukino we wa mbere muri United gusa yongeraho ko yababajwe no kuva mu kibuga adatsinze kuko banganyije na Wolves 0-0.

Uyu musore ngo yavuye mu kibuga nta nkuru kuko ngo yasogongeye ku muvuduko n’imbaraga zidasanzwe abakinnyi bo mu Bwongereza bakoresha.

Umunyabigwi wa United,Ryan Giggs yashimye Fernandes uko yitwaye mu mukino we wa mbere gusa avuga ko akeneye gufashwa kuguma mu mwanya we n’umutoza Ole.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa