skol
fortebet

Bugesera FC ishobora guha akazi umutoza Karekezi Olivier wahoze atoza Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Bugesera FC yaraye yirukanye uwari umutoza wayo Bisengimana Justin iri mu biganiro bya nyuma n’umunyabigwi w’Umunyarwanda Karekezi Olivier kugira ngo aze kuyitoza.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier ndetse yamaze gusinya amasezerano yo kuyitoza ku buryo azatangira akazi muri iyi kipe mu cyumweru gitaha, ubwo azaba akoresha imyitozo ya mbere.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Karenzi Sam, yemeje ko bagiranye ibiganiro na Karekezi ariko ahakana ko bamwemeje nk’umutoza.

Ati “Karekezi twaravuganye kimwe n’abandi batoza benshi batandukanye. Ibyo kuba twaramuhaye akazi ntabwo ari byo, turacyaganira nk’uko n’abandi tuganira, ntabwo turafata umwanzuro ku mutoza tuzaha ikipe.”

Karekezi Olivier aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018, aho yatandukanye na Rayon Sports yari abereye umutoza, ayishinja kumunaniza mu kazi ke.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 mu mikino 8 ishize,nubwo yaguze abakinnyi bakomeye barimo Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,Jimmy Kibengo na Mustafa Francis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa