skol
fortebet

Bugesera FC yamaganye icyemezo cya FERWAFA cyo guhindura isaha y’umukino bazakirwamo na Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwamaganye icyemezo cya FERWAFA cyo kwimura amasaha y’umukino bafitanye na Rayon Sports aho wakuwe ku isaha ya saa cyenda ugashyirwa saa kumi n’ebyiri.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwavuze ko butishimiye iki cyemezo kuko ngo cyabangamira abafana babo baturuka mu ntara y’Amajyepfo ariyo mpamvu batiteguye gukina saa kumi n’ebyiri.

Ibaruwa Bugesera FC yageneye abanyamakuru iragira iti:

Ubuyobozi bwa Bugesera FC hashingiwe ku ngengabihe y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka 2019-2020,

Hashingiwe ku ibaruwa mwandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports mukatugenera kopi mutatugaragarijemo impamvu.

Hashingiwe ko ikipe ya Bugesera FC iba mu ntara,

Hashingiwe nanone ku bwisanzure bw’abafana ba Bugesera FC,

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwamaganye icyemezo FERWAFA yafashe cyo gushyira umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wari uteganyijwe Kuwa 22 / 10 / 2019 saa 15h00 z’amanywa ukimurirwa saa 18h00 z’umugoroba kuri uwo munsi wavuzwe haruguru kandi nta mpamvu ifatika mwatugaragarije mu ibaruwa mwaduhaye.

Tuboneyeho kubasaba gusubira kuri icyo cyemezo mwafashe kuko bibangamiye ikipe ya Bugesera FC.

Bitaba ibyo uwo mukino ukazasubikwa kuko ikipe ya Bugesera FC ititeguye gukina ayo masaha.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye FERWAFA kwimura uyu mukino ukava saa cyenda ukajya saa kumi n’ebyiri kubera ko benshi mu bafana bayo baba bari mu mirimo kuri ayo masaha bityo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha byayigora kubona abafana benshi ku kibuga kandi amafaranga ava ku bibuga ariyo ayitunze.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwishimiye ingengabihe ya FERWAFA yapanze imikino yayo yose ibanza mu minsi y’imibyizi kandi abafana bayo baba bari mu kazi.

Andi makuru aravuga ko ikipe ya Police FC yanze gukinira ku kibuga cya Mumena ariyo mpamvu ishaka kwandikira FERWAFA iyisaba ko Gasogi united yazabakirira kuri stade ya Kigali ku Cyumweru.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports na Bugesera FC

Ibitekerezo

  • Mwaramutseho!
    tumaze gusoma iy’inkuru kugiti cyanjye ndabona Equiper ya Rayon Sport yaba yikunze cyane izi neza ko Equipe izakira izaturuka mu ntara, bisobanuye ko idaha agaciro k’abafana ba Bugesera FC; oya bagabanye kwikunda.ndakeka ko FERWAFA iributange igisubizo kinogeye Equipe zombie. Murakoze.

    Bugesera se irigira ibiki iyobewe ko FERWAFA isigaye itungwa n’amafaranga avuye kubibuga kandi rayon ikaba ariyo yinjiza menshi noneho match yaba mumibyizi kuyishyira nijoro bikaba aribyo bitanga agatubutse. na FERWAFA ikungukiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa