skol
fortebet

Bugesera FC yirukanye umutoza wayo Bisengimana Justin

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC yamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Bisengimana Justin nyuma yo kutitwara neza mu mikino 8 ishize ya shampiyona ka ndi yaraguriwe abakinnyi bakomeye by’umwihariko abataha izamu.

Sponsored Ad

Bisengimana watsinze imikino 2 mu mikino 8 ya shampiyona kandi afite abakinnyi bakomeye barimo Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,Jimmy Kibengo,Mustafa Francis bose bakinaga ku rwego rwo hejuru,yirukanwe n’ubuyobozi bwa Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu,taliki 09 Ugushyingo 2019.Yari amazemo amezi 3 gusa muri Bugesera FC.

Bisengimana Justin abaye umutoza wa 3 wirukanwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho akurikiye Olivier Ovambe watozaga Mukura na Nduwantare watozaga Gicumbi FC.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Bugesera FC bwandikiye Bisengimana,bwamubwiye ko kubera umusaruro mubi yagize mu mikino 08 ishize ndetse no kuba yarabwiwe kwikosora ntabikore.

Bugesera FC yari ku mwanya wa 12 n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 mu mikino 8 ishize byatumye abafana bayo barakara cyane basaba ubuyobozi ko Bisengimana yirukanwa.

Ibaruwa Bugesera FC yandikiye umutoza Bisengimana Justin:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa