skol
fortebet

Bundesliga yabaye shampiyona ya mbere mu zikomeye ku isi igiye gusubukurwa vuba nyuma ya Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Hashize igihe kinini abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari mu irungu rivanze n’ubwoba kubera icyorezo cya COVID-19 cyafunze ubuzima hafi ya bwose harimo n’umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Guverinoma y’Ubudage yamaze kwemeza ko iyi shampiyona igomba kongera gukinwa guhera kuwa 15 Gicurasi 2020.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ibinyamakuru bikomeye ku isi byatangaje ko guverinoma y’Ubudage yamaze gutanga uburenganzira ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu wo kongera gutangiza ibikorwa by’umupira.

Biravugwa ko ingamba zikarishye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuri iyi mikino ya shampiyona ziri bumenyekane mu kiganiro cya Angela Merkel uyobora Ubudage giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Guhera kua 11 Gicurasi byitezwe ko amaduka manini cyane azahabwa uburenganzira bwo kongera gufungura ndetse na Bundesliga ikzatangizwa ariko nta bafana bari ku bibuga.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo Ubudage bwafunguye ibikorwa birimo inzu ndangamurage,inzu zitunganya imisatsi,insengero ariko ibi byose byahawe amabwiriza akomeye bigomba kugenderaho.

Igihugu cy’Ubudage nicyo gihugu kiri mu binini mu Burayi kitazahajwe cyane na Coronavirus kubera ingamba zikomeye cyafashe kuko ngo abantu 100 banduye Coronavurus nibura banduzaga 74 aho kwanduza amagana nkuko byagenze mu bihugu bitandukanye.

Amakipe yo mu Budage yatangiye imyitozo guhera mu kwezi gushize ndetse abwirwa ko muri uku kwezi azagaruka mu kibuga,akesura kugeza shampiyona irangiye.

Imwe mu myanzuro yafashwe irimo ko abantu bashobora gukina bambaye udupfukamunwa,kudakoranaho bishimira igitego,ndetse bagakinira ku bibuga bitarimo abafana.

Gutangiza shampiyona ya Bundesliga bifatwa nk’ubwiyahuzi kuko mu minsi ishize abakinnyi 3 ba FC Koln basanganwe Covid-19 mu cyumweru gishize.

Icyakora,aba bakinnyi 3 bashyizwe mu kato k’iminsi 14 abandi bagenzi babo bakomeza imyitozo.

Abandi bantu 10 basanganwe Covid-19 mu bipimo 1,724 byafashwe mu bakinnyi n’abatoza ndetse n’abakozi b’makipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.Ibindi bipimo birakorwa muri iki cyumweru.

Umukinnyi Salomon Kalou yamaze guhagarikwa n’ikipe ye Hertha Berlin, nyuma yo kugaragara ari gusuhuzanya ahanye ikiganza na bagenzi yarangiza agasangiza aya mashusho abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munya Cote d’Ivoire yagaragaye kandi ari kubuza mugenzi we bakinana kwipimisha ibintu byafashwe nka kirazira n’abashinzwe Bundesliga.


Bundesliga irongera gukinwa guhera kuwa 15 Gicurasi 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa