skol
fortebet

Bundesliga yahagaritse gutera akabariro no gusomana hagati y’abakinnyi n’abagore babo mbere y’uko isubukurwa

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Shampiyona y’Ubudage “Bundesliga’ yabwiye abakinnyi bayikinamo bose ko mu gihe bitegura kongera kwitabira imikino nta wemerewe gusomana n’umugore we cyangwa gukorana nawe imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID -19.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko abakurikiye imikino mu gihugu cy’Ubudage bagiye gusubukura Bundesliga muri uku kwezi kwa 5 ariyo mpamvu mu ngamba bafashe harimo kubuza abakinnyi gutera akabariro n’abagore babo cyangwa no gusomana nabo kugira ngo birinde ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu rwandiko rwasohowe n’abashinzwe gutegura iyi shampiyona,bagaragaje ukuntu biteguye kuyigarura vuba na bwangu nubwo icyorezo cya Coronavirus kigihari ikarangira nta nkomyi.

Abakinnyi bashobora kuzaba muri hoteli z’amakipe yabo cyangwa se bajye bataha mu rugo gusa basabwe kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Stade zose zizajya zakira abantu 300 gusa ku mukino barimo abapolisi 4,abana batoragura imipira 4,abanyamakuru 10,abakora ikibuga 8 n’abashinzwe umutekano 50.

Buri kipe izajya ipimwa mbere yo kwishyushya bwa mbere na kabiri mu cyumweru mbere y’uko shampiyona isozwa.Hazajya haba gupimwa rimwe mbere ya buri mukino.

Buri kipe izajya isuzumwa niba yitwararitse isuku aho abakinnyi bazajya bagera ku kibuga bakamenyesha ushinzwe isuku niba nta kimenyetso na kimwe bagaragaza.

Igihe cy’imyitozo kizagabanwa ndetse inama za nyuma y’igice cya mbere n’urwambariro bigirwe binini ku buryo abakinnyi bazajya bahana intera ihagije ntibegerane.Nta biryo bigomba gufatirwa mu gikoni ahubwo bigomba kuzajya bijyanwa hanze.

Abakinnyi bagiriwe inama yo kwitwararika isuku bakajya bava mu rugo bambaye imyenda y’amakipe bifuriye mu mashini ifura kugira ngo birinde akavuyo mu rwambariro no gukoranaho kw’abakinnyi.

Iyi shampiyona yahagaritswe ikipe ya Bayern Munich ariyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 56 mu mikino 25,ikurikiwe na Borussia Dortmund na 51.Haburaga imikino 9 ngo Bundesliga irangire.

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Mata 2020,Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe,yatangaje ko shampiyona y’Ubufaransa “Ligue 1”n’iyo mu kiciro cya kabiri Ligue 2 zigiye kugirwa imfabusa kubera ikibazo cya Coronavirus.

Mu cyumweru gishize French Professional Football League (LFP) itegura Ligue 1 na 2 yavuze ko iyi shampiyona izasubukurwa kuwa 17 Kamena 2020 ariko uyu mu minisitiri yavuze ko itazongera gusubukurwa ahubwo izagirwa imfabusa.

Kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nibwo hazasohoka itangazo ryemeza uyu mwanzuro wa Minisitiri w’Intebe wo gusubika burundu shampiyona 2019-2020 ya Ligue 1 na Ligue 2.

Uyu mu Minisitiri yavuze ko iyi shampiyona hafi yasubukurwa ari mu kwezi kwa munani ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kuyisubika burundu.

Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko Minisitiri Philippe yavuze ko muri Kanama aribwo ibikorwa by’umupira bizasubukurwa ndetse ngo bitanakunda ko abakinnyi bakina muri stade nta mufana urimo.

Amakipe yo mu Bufaransa yari yifuje ko yasubukura imyitozo kuwa 11 Gicurasi 2020,ariko Guverinoma y’Ubufaransa yavuze ko imikino itari ikintu cyihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa