Kigali

Buruchaga yababajwe bikomeye no kuba atatsinze ikipe ya APR FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 2758

Umutoza wa Kiyovu Sports,Mugunga Dieudonne uzwi ku izina rya Buruchaga yabwiye abanyamakuru ko yababajwe bikomeye no kuba atatsinze ikipe ya APR FC yari amaze iminsi yitegura ngo ayihe isomo rya ruhago.



Nyuma y’umukino,Mugunga yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kuko yari yateguye neza umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona yagombaga guhura na APR FC ariko ikaba yamucitse banganyije 0-0.

Yagize ati “Ntabwo twishimye vraiment,twari tuzi ko uyu mukino tuwutsinda.Ntabwo nishimye.Twabuze amahirwe, urabizi ntabwo nimero 9 wacu yari ameze neza,yahushije igitego cyari cyabazwe n’ikindi Imana ntiyashatse ko tugitsinda.N’ibitego 2 nabonye ko twari gutsinda ariko byanze kwinjira.”

Buruchaga yavuze ko ntacyo yavuga ku musifuzi ariko yemeza ko yagiye yanga guha amakarita abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa.

Mugunga Dieudonne uzwi nka Buruchaga,akomeje gukora akazi keza mu ikipe ya Kiyovu Sports kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 05 n’amanota 15 inganya na Rayon Sports ndetse irarushwa amanota 3 gusa Police FC iyoboye shampiyona.


Buruchaga akomeje guha igitinyiro Kiyovu Sports

Amafoto: Funclub

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuyobozi wa Manchester United yatewe n’abafana bari bariye karungu bashaka...

Abafana bikekwa ko ari aba Manchester United barakaye cyane batera urugo...
29 January 2020 Yasuwe: 500 0

#UBUTWARI Cup 2020:APR FC yigaranzuye Police FC mu gihe Kiyovu Sports...

Benshi mu bakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza uzahagarika APR FC...
28 January 2020 Yasuwe: 3094 3

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Iranzi Jean Claude yatijwe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wari mu igeragezwa mu Misiri, Iranzi Jean...
28 January 2020 Yasuwe: 3429 0

Amateka ya Kobe Bryant wakoze amateka akomeye muri Basketball uherutse...

Icyamamare Kobe Bryant yahogoje benshi kubera impanuka y’indege ya...
28 January 2020 Yasuwe: 1438 0

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2020 mu Rwanda, bikaba ku...
28 January 2020 Yasuwe: 7288 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yatangaje ko kwitwararika mu...
28 January 2020 Yasuwe: 7789 2