skol
fortebet

Bus ya Rayon Sports yongeye gufatirwa n’Akagera Motors kubera ideni rya miliyoni 36 FRW yananiwe kwishyura

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Kompanyi yitwa Akagera Business Group yafatiriye Bus ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa kuyishyura amafaranga arenga Miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko iyi kompanyi yandikiye kenshi Rayon Sports iyisaba kuyishyura izi miliyoni birangira yanze kwishyura nibwo yafashe umwanzuro wo gufatira iyi modoka yaguzwe miliyoni 100 FRW.

Nubwo nta makuru yagiye hanze niba Kompanyi y’Akagera yareze Rayon Sports,biravugwa ko yitabaje inkiko isaba kwishyurwa kugeza ubwo zitegeka ko iyi modoka iyisubiza.

Kuwa 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd yacuruzwaga na Akagera Motors.

Iyi ni imodoka ya kabiri Rayon Sports yari itunze mu myaka irenga 50 imaze ibayeho kuko yaherukaga iyo yahawe na Perezida Paul Kagame mu 2003, iza gusaza.

Icyo gihe uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu nka Skol, Airtel, Bonanza Co Ltd n’abandi bo bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Iyi modoka yari isanzwe ikora gusa abayobozi ba Rayon Sports bizeye ko izabafasha mu ngendo z’ikipe kuko nta kibazo na kimwe ifite.

Kuwa 19 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate wari uherutse gutorerwa kuyobora Rayon Sports yavuze ko ikipe ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw zirimo miliyoni 64 Frw yasigaye kuri iyi modoka y’ikipe.

Uyu muyobozi niwe wa mbere wemeje ko iyi modoka y’ikipe yafatiriwe.

Ati "Bus yacu ubu iri mu Akagera Business Group aho navuga ko yafatiriwe. Ubwo yapfaga bwa mbere hari fagitire ya miliyoni ebyiri Frw baduhaye, tubabwira ko tutayemera kuko twari tukigerageza imodoka mu gihe cy’umwaka. Akagera ntabwo kabyumva ariko tuzaganira nabo. Bafatiriye imodoka yacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko."

Nyuma y’igihe iyi modoka itishyuye,Akagera Motors kaje kuyifatira hanyuma Munyakazi Sadate wari umaze iminsi mike atowe arwana inkundura barayirekura.

Rayon Sports yasubijwe Bus yayo yari imaze amezi 2 yarafatiriwe n’Akagera Motors kuwa 09 Kanama 2019 kubera umwenda iyi kipe itishyuriye igihe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuwa 8 Kanama 2019 mu Nzove, umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze amezi ane itishyura uyu mwenda ikibereyemo Akagera Motors, yiyongera ku asaga Miliyoni ebyiri z’ikiguzi cy’imodoka (breakdown cover) yagiye ikurura iyi bus igihe yabaga yapfiriye nzira.
.’’
Uwo munsi,Munyakazi Sadate yatangarije abanyamakuru ko mbere y’uko iyi modoka irekurwa n’Akagera Motors,babanje kumvikana ko nta kindi kibazo kizongera kubamo mu bwishyu.

Ati " Twumvikanye n’Akagera , hari ibyo badusaye kwishyura, turabyishyura , badusubiza imodoka. Badusabye ko twishyura imirimo ya Reparation bayikozeho. Nasezeranya abafana ko itazongera gufatirwa kandi bizajyana n’isezerano tugirana n’abafana ba Rayon Sports. Komite yacu ishyize imbere gukora ibyo ishoboye , kandi ibyo idashoboye ikabwira abakunzi ba Rayon Sports ko itabishoboye. Icyo dushyize imbere ni ukujya tuvugisha ukuri, icyo dushoboye tukagikorera igihe nkuko twabisezeranyije abanyamuryango."

Ku ikubitiro, iyi Bus yahawe bwa mbere Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

Ibitekerezo

  • Bus ya Rayon Sports yongeye gufatirwa n’Akagera Motors kubera ideni rya miliyoni 36 FRW yananiwe kwishyura

    Hahahahaahahaahhahhahahahahahahahhahaahahahaahahahahahahahahahahahahahaahahahhahahaha murayibeshyeraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
    gusa Rayons ntacyizere ishobora gutanga mugihe umuyobozi avuga ibintu ukugira ngo bizaturuka mw’ijuru. gusa utugambo twa abayobozi bavuga.ahahaahahahahaahahaahahahaahahhaha mwasuye kuri coaster koko. wenda ho muzabasha kuyishyura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa