skol
fortebet

Byiringiro Lague yatangaje ikintu gitangaje umutoza Adil yabakoreye bigatuma bamwiyumvamo

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC,Byiringiro Lague yatangaje ko umutoza wabo Adil Mohamed yaremye urukundo rudasanzwe mu ikipe ndetse ngo hari n’igihe yabaguriye inkweto zo gukinana.

Sponsored Ad

Byiringiro Lague uheruka gutsinda igitego 1 muri 2-0 batsinze Rayon Sports yabwiye E M Sports TV ikorera kuri You Tube ko umutoza wabo Adil yatumye abakinnyi ba APR FC biyumvanamo ndetse ngo yigeze anabagurira inkweto zo gukinana.

Yagize ati “Nkubwije ukuri shampiyona y’uyu mwaka yaratworoheye cyane.Abatoza bacu baturemyemo urukundo,turishimirana cyane,Niyo utari muri 18 urishima.Shampiyona yaratworoheye kubera ko dushyize hamwe,turakundanye.

Ikintu umutoza wacu atandukaniyeho n’abandi,atwereka urukundo,twese aradukunze.Hari n’igihe agurira abakinnyi inkweto zo gukinana,kandi icyo kintu kukibona ku batoza biragoye.Nanjye ntivanyemo yarayinguriye.Abakinnyi ba APR FC benshi yabaguriye inkweto,aguha amafaranga ukazigura.Niyo tugiye gukina mu ntara Bisi igahagarara,aratubwira tugafata ibyo dushaka akabyishyura.Aratandukanye cyane.Umuntu ugokoreye ibintu nk’ibyo umurwanira ishyaka.”

Byiringiro yavuze ko akunda umutoza Adil cyane ndetse ngo niyo babajwe igitego niwe areba ndetse ngo niyo badatsinze biramubabaza.

Byiringiro Lague yavuze ko umukinnyi yemera mu kwambara neza ari APR FC ni Nshuti Innocent.Uzi kubyina muri APR FC ngo niwe,mu gihe usetsa cyane ari Mugungu Yves.


Umutoza Adil yaremye urukundo rudasanzwe mu bakinnyi ba APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa