skol
fortebet

CAF yemeje ko CHAN 2020 izakinwa muri Mata bitera Abanyarwanda benshi urujijo

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,ryemeje ko igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo [CHAN] kizaba kuva kuwa 4 Mata kugeza kuwa 25, aho bizahurirana n’igihe u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo Minisitiri ufite mu nshingano zayo siporo muri Cameroon yavuze ko iri rushanwa rizaba kuri aya mataliki bitera benshi urujijo gusa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo,Komite nyobozi ya CAF yemeje ko iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya gatandatu yabihaye umugisha.

Iri rushanwa ryagombaga kuba mu ntangiriro za 2020 ryahinduriwe amataliki kugira ngo rinyurane n’amarushanwa y’amakipe arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza niba u Rwanda ruzitabira iri rushanwa rizaba mu gihe cyo Kwibuka 26 gusa kugeza uyu munsi ntabwo MINISPOR iratangaza niba ruzitabira.

Uretse u Rwanda rushobora kutazitabira iri rushanwa,ibihugu bimwe bikomeye mu mupira, byari byatangaje ko bitazemera guhagarika za shampiyona zabyo kubera abaterankunga bazishoramo amafaranga ngo bigiye muri CHAN.

Igihugu cya Tunisia cyabwiye CAF ko gishobora kutazitabira iki gikombe niba koko kizakinwa muri Mata.Amavubi yabonye itike asezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Ibibuga bine byo mu mijyi itatu bizifashishwa ni Ahmadou Ahidjo Complex yo muri Yaoundé, Douala Bepanda Omnisport Stadium na Japoma Sports Complex byo muri Douala na Limbe Omnisport Stadium yo muri Limbé-Buea.

Ibihugu 16 bizakina CHAN 2020 ni: Burkina Faso, Cameroun (izakira irushanwa), Congo Brazzaville, Guinée, Mali, Maroc, Namibia, Niger, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Tanzania, Togo, Tunisie, Zambia na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa