skol
fortebet

Casa Mbungo yatangiye neza muri Rayon Sports mu gihe APR FC yakomeje kuba mpatsamakipe

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest yongeye gufasha ikipe ya Rayon Sports kwivana mu mazi abira nyuma yo kuyitsindira igitego cy’intsinzi mu mukino ukomeye yakinaga na Etincelles FC I Rubavu mu gihe APR FC yakomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo muri shampiyona y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Imyaka ibaye 8 ikipe ya Police FC idatsinda APR FC aho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 04 Werurwe 2020 nabwo yatsinzwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu igitego 1-0.

APR FC itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino,yatsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 13 na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Niyomugabo Claude acenga umuzamu ahita awuboneza mu nshundura.

Ikipe ya Police yagerageje kwishyura iki gitego ariko ba rutahizamu bayo barimo Iyabivuze Osee,Mico Justin,Nshuti Savio na Bigirimana Issa wasigaranye n’umunyezamu ntibakoresha neza amahirwe yahawe.

Ku rundi ruhande,APR FC yabonye andi mahirwe ku bakinnyi bayo barimo Byiringiro Lague wahushije ibitego 2 na Butera Andrew ntibabyitwaramo neza.

Mu wundi mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Etincelles FC mu mukino w’ishyiraniro warangiye abakinnyi bayo bakiriye neza umutoza Casa Mbungo Andre watozaga umukino we wa mbere.

Rayon Sports yagiye muri uyu mukino idafite abakinnyi bayo barimo Dagnogo,Sarpong na Umar Sidibe ndetse hakiri kare itakaza rutahizamu wayo Bizimana Yannick wavunitse asimburwa na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 15 w’umukino,Etincelles yafunguye amazamu ibifashijwemo na Itangishaka Ibrahim ndetse iki gitego ikiryamaho kugeza igice cya mbere kirangiye.

Mu kiruhuko cy’iminota 15,umutoza Casa Mbungo yahaye amabwiriza abakinnyi be bagaruka bariye karungu niko gutangira kwima umupira iyi kipe y’I Rubavu bituma batsinda bavuye inyuma.

Ku munota wa 75 nibwo Rayon Sports yishyuye igitego ibifashijwemo na Sekamana Maxime umaze iminsi ahagaze neza cyane.

Rayon Sports ishaka kongera kwigaranzura APR FC ya mbere,yakomeje gusatira bituma ku munota wa 83 ibona igitego cy’intsinzi ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kuyihesha amanota aho bikomeye.

APR FC yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 51, mu gihe mukeba wayo Rayon Sports yisubije umwanya wa kabiri n’amanota 44 mu gihe Police FC ifite 43 ku mwanya wa 3.

Uko imikino yose y’umunsi wa 21 yagenze:

Ibitekerezo

  • Mukomereze aho Ikipe ya Gikundiro imeze neza. Imana ikomeze ihire CASSA Mbungo na groupe yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa