skol
fortebet

Cassa Mbungo yatangaje ikintu cyamubabaje muri Rayon Sports ayisaba no kumwishyura

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no kuva muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda atayimazemo igihe ngo ayisigire urwibutso gusa ashimangira ko hari ibyo igomba kumwishyura ndetse yizeye ko azabihabwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza Cassa Mbungo uherutse kwerekeza muri Gasogi United yahaye Radio B&B FM-UMWEZI,yavuze ko ababajwe no kuba yaravuye muri Rayon Sports nta gikombe ayitwayemo gusa yemeza ko yiteguye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwayo kugira ngo bamuhe ibyo bamugomba.

Ati “ Byarambabaje kuva muri Rayon Sports mu gihe gito nk’iki, kuko nifuzaga kuzava muri iyi kipe hari icyo nyisigiye ku buryo abafana bazanyibuka njye na mugenzi wanjye Alain. Gusa siko byagenze bahisemo kuzana umutoza mushya, ndabifuriza amahirwe masa.”

“ Ibijyanye nibyo bangomba ubwo Tuzicara n’ubuyobozi tubirebeho, sinziko bizaba ngombwa ko bijya mu nkiko kuko Rayon Sports ifite abayobozi beza.”

Kuwa 26 Gashyantare 2020,nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Casa Mbungo André ari we mutoza mushya wayo.

Ibi byabaye nyuma y’igihe iyi kipe yari imaze idafite umutoza, dore ko yari iherutse gutandukana na Javier Martinez Espinoza wo muri Mexique wagiye mu Ukuboza umwaka ushize yirukanywe.

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 02 Nyakanga 2020, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi United mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuwa Gatanu,tariki ya 03 Nyakanga 2020, ikipe ya Gasogi United nayo yahise yerekeza muri Rayon Sports ikuramo umutoza Cassa Mbungo André wari uherutse gusoza amasezerano muri iyi kipe n’umwungiriza we Kirasa Alain.

Cassa Mbungo yasanze Rayon Sports ku mwanya wa gatatu muri shampiyona,ayifasha kuzamuka ku mwanya wa kabiri mbere y’uko Koronavirus ihagarika ibintu byose mu Rwanda.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye arimo As Kigali , Police FC , Kiyovu Sports , AFC Leopards yo muri Kenya na Rayon Sports yavuyemo yerekeza muri Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa