skol
fortebet

Cesc Fabregas yatangaje ibikomere yagiriye mu ikipe ya Arsenal bigatuma ahatiriza kwerekeza muri FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal,Cesc Facregas yatangaje ko ubwo yari ayoboye iyi kipe yahoranaga agahinda kenshi kubera ko benshi mu bakinnyi bakinanaga batitangaga uko bikwiriye bigatuma ikipe itsindwa cyane.

Sponsored Ad

Uyu munya Espagne kuri ubu ukinira AS Monaco yatangarije Arseblog ko mu gihe yari kapiteni wa Arsenal benshi mu bakinnyi batari ku rwego rumwe nawe uretse Samir Nasri na Robin Van Persie.

Yagize ati “Nari kapiteni,nahoranaga igitutu.Nifuzaga kuyobora ikipe ngo dutware igikombe…natanze byose.Rimwe na rimwe natahaga mu rugo ndi kurira,nkababara cyane,ngahangayika,rimwe na rimwe nkabura ibitotsi.

Twabaga turi muri bisi dutashye twatsinzwe,ukumva abakinnyi bamwe bari guseka bari kuganira aho bagiye gusohokera.Byamaze imyaka.

Twakinaga umupira mwiza,tukishimira imikinire ariko nahoranaga igitutu cyo kuyobora,ngakora buri kimwe ariko nkabona ndi njyenyine,by’umwihariko mu myaka 2 ya nyuma.Numvaga Robin na Samir aribo bakinnyi turi kumwe.Ntabwo ari ukugira amagambo menshi ariko niko niyumvaga icyo gihe.Numvaga aribo bakinnyi turi ku rwego rumwe mu mutwe no mu mikinire.”

Fabregas yavuze ko Van Parsie yari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane ariko yahoranaga imvune bigatuma imikino myinshi muri shampiyona bamubura.

Favregas yavuze ko yagombaga kuva muri Arsenal mbere ya 2011 ariko ngo icyifuzo cye yagikomeyeho nyuma y’umwaka w’imikino 2010/11 ubwo Arsenal yaburaga igikombe cya shampiyona.

Fabregas yavuze ko kubura igikombe muri Arsenal aribyo byatumye ahatiriza kwerekeza muri FC Barcelona gusa ngo yayigiyemo mu rwego rwo kujya gushaka ahari abantu bitanga kugira ngo batsinde atari uko yifuzaga kuva muri Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa