skol
fortebet

Champions League: Real Madrid na Juventus zitwaye nabi cyane bituma benshi bazitakariza icyizere

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Amakipe y’ibigugu yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ariyo Juventus ya Cristiano Ronaldo na Real Madrid yaraye yitwaye nabi mu mikino ibanza ya 1/16 cy’iri rushanwa bituma benshi bemeza ko ari ku rwego rwo hasi cyane.

Sponsored Ad

Nkuko byayigendekeye umwaka ushize,Real Madrid ishobora kuva mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka itarenze umutaru,kuko yaraye itsindiwe ku kibuga cyayo na Manchester City ibitego 2-1 ndetse inahabwa ikarita y’umutuku.

Real Madrid yahabwaga amahirwe bitewe nuko yarangije imikino y’amatsinda,yaraye itengushye bikomeye abakunzi bayo ubwo yatsindirwaga ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu na Manchester City idafite idafite ubunararibonye muri iri rushanwa.

Real Madrid niyo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Isco ku munota wa 60 w’umukino gusa iminota yakurikiyeho yabaye icyunamo ku bafana bayo.

Ku munota wa 78 w’umukino,Manchester City yishyuye iki gitego ibifashijwemo na rutahizamu Gabriel Jesus watsindishije umutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Kevin de Bruyne wari kapiteni wacenze ab’inyuma ba Real Madrid agakata umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Iki gitego cya Jesus cyateje impaka kuko mbere yo gutera uyu mupira n’umutwe yabanje gusa n’usunika Sergio Ramos bari bawuhanganiye gusa umusifuzi yemeje ko atamusunitse.

Manchester City yakinaga ituje yaje kubona amahirwe akomeye ku munota wa 82 ubwo Raheem Sterling winjiye mu kibuga asimbuye Bernardo Silva yinjiraga mu rubuga rw’amahina acenga myugariro Dani Carvajal wamuteye umuserebeko ashaka kumwambura umupira yikubita hasi umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

Nubwo amashusho yagaragaje ko Carvajal atakoze kuri Raheem Sterling,umusifuzi w’uyu mukino, Daniele Orsato w’Umutaliyani yemeje ko ari penaliti,yatewe neza na Kevin de Bruyne.

Manchester City yaherukaga guhusha penaliti 4 yaherukaga kubona,yambuye ububasha bwo gutera penaliti ba rutahizamu bayo barimo Sergio Aguero na Gabriel Jesus ibuha Kevin de Bruyne.

Real Madrid yarushwaga cyane yaje guhura n’uruva gusenya ku munota wa 86 ubwo Casemiro yasubizaga umupira inyuma ashaka kuwuha Sergio Ramos ntiwamugeraho,ufatwa na Gabriel Jesus wirukanse aramusiga,Ramos yanga ko batsindwa igitego cya 3 amukubita hasi bituma ahabwa ikarita y’umutuku cyane ko yari myugariro wa nyuma.

Real Madrid ifite ibikombe 13 bya Champions League yaraye igayitse cyane ndetse ishobora gusezererwa rugikubita muri iri rushanwa nkuko byagenze ubushize ubwo yatsindwaga ibitego 5-2 na Ajax mu mikino yombi.

Indi kipe yaraye itengushye abafana bayo ni Juventus yahabwaga amahirwe yo gutsindira Lyon mu Bufaransa gusa yo yakoze ibinyuranye n’ibyo bari bayitezeho.

Imbere y’abakunzi bayo,Lyon yatunguye iki kigugu igitsinda igitego ku munota wa 31 gitsinzwe na Lucas Tousart ku mupira mwiza yahawe na Houssem Aouar, umukino urangira Juventus idakozemo.

Icyakora Juventus yabuze amahirwe menshi cyane,yimwa za penaliti zateye benshi urujijo ndetse iminota myinshi yayikiniye imbere y’izamu rya Lyon yugariye cyane.Dybala yatsinze igitego umusifuzi avuga ko yaraririye.

Nubwo Juventus ishobora kuzitwara neza ku kibuga cyayo,benshi ntibabuze kunenga imikinire yayo ndetse n’ukuntu umutoza Maurizio Sarri akina bidafasha iyi kipe kuryana nkuko benshi babitekereza.

Lyon yabaye ikipe ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino ibujije Juventus kurangiza umukino idatsinze igitego ndetse iki kigugu cyo mu Butaliyani cyarangije umukino kidateye mu izamu.

Juventus imaze imyaka 24 idatwara Champions League,ikomeje kwibazwaho na benshi kubera ukuntu imaze iminsi ikina nabi kandi ifite abakinnyi bakomeye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa