skol
fortebet

Chelsea FC yanyagiye Arsenal FC iyitwara igikombe cya UEFA Europa League

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza Maurizio Sarri abashije kwegukana igikombe cye cya mbere kuva yakwinjira mu mwuga w’ubutoza,nyuma yo gufasha Chelsea kunyagira Arsenal ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League wabereye I baku muri Azerbaijan.

Sponsored Ad

Chelsea yaherukaga gutwara iki gikombe cya Europa League mu mwaka wa 2013,yongeye kwegukana iki gikombe itsinze Arsenal yari ku rwego rwo hasi mu gice cya kabiri ibitego 4-1.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 ariko Chelsea niyo yabonye amahirwe akomeye kurusha Arsenal aho Emerson na Giroud basigaranye n’umunyezamu Petr Cech,bagerageza gutera mu izamu akababera ibamba.

Mu gice cya kabiri Chelsea FC yaje yariye karungu,ishyiramo ibitego aho ku munota wa 49 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Olivier Giroud ku mupira mwiza yahawe na Emerson,awutera n’umutwe.

Ku munota wa 60 Pedro yahise ashyiramo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Eden Hazard wari umaze kuwambura myugariro Maitland Niles.

Ku munota wa 65 Maitland Niles wari ku rwego rwo hasi cyane yategeye mu rubuga rw’amahina Olivier Giroud,umusifuzi Rocchi atanga penaliti yinjijwe neza na Eden Hazard.

Arsenal yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 69 ku ishoti rikomeye ryatewe na Iwobi,umunyezamu Kepa ntiyarigarura.

Chelsea yaje kubona igitego cya kane ku munota wa 72 gitsinzwe na Hazard ku mupira wambuwe Aubameyang,Hazard awuhereza Giroud nawe awumuha neza asigaranye n’izamu atsinda igitego cyiza cyane.

Arsenal itakaje amahirwe yo kuzakina UEFA Champions League y’umwaka utaha kuko yasabwaga gutwara iki gikombe ariko ntabwo yabigezeho.

Chelsea imaze gutwara ibikombe 3 byo ku mugabane w’I burayi uhereye 2012 ubwo yatwaraga UEFA Champions League.

Nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino wa nyuma,Eden Hazard yatangarije BT ko kuri we yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri Chelsea ategereje ko amakipe yombi yumvikana.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa