skol
fortebet

Chelsea yandagajwe bikomeye na Manchester City umutoza Sarri akora igikorwa kigayitse

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu mukino wa Premier League wari utegerejwe na benshi,Manchester City yari yakiriye Chelsea iyinyagira ibitego 6-0,Maurizio Sarri yanga gusuhuza umutoza Guardiola wamwandagaje.

Sponsored Ad

Chelsea yari ku rwego rwo hasi cyane by’umwihariko hagati mu kibuga n’ubwugarizi yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 4 w’umukino gitsinzwe na Raheem Sterling ku mupira mwiza yahawe na Bernardo Silva uhagaze neza cyane muri iyi minsi.

Chelsea isigaye iri hasi mu kibuga hagati,yaranzwe no gutakaza imipira cyane kandi nta bushobozi bwo kuwushaka ifite byatumye itsindwa ibitego byisukiranyaga nk’imvura mu minota yakurikiyeho.

Ku munota wa 13 w’umukino,Sergio Aguero yashyizemo igitego cya 2 cyamufashije kwiyunga n’abafana dore ko ku munota wa 08 yahushije igitego cyari cyabazwe.

Ku munota wa 19,Sergio Aguero yatsinze igitego cya 3 ku mupira yiherewe na Ross Barkley wa Chelsea wananiwe gukiza izamu rye ahubwo awugarura mu rubuga rw’amahina usanga uyu rutahizamu.

Manchester City ntiyigeze iva ku izima,kuko yashatse kwita izina Chelsea ndetse birayihira kuko igice cya mbere cyarangiye ari 4-0 nyuma y’aho ku munota wa 24,Ilkay Gundogan yunganiraga Sterling na Aguero.

Abakinnyi ba Chelsea bananiwe bigaragara imikinire y’umutoza Maurizio Sarri,kuko ntibagifite ubushobozi bwo kwambura imipira bagenzi babo,ndetse no gusatira ntibakibikora nkuko byari bimeze mu gice cya mbere cya shampiyona.

Manchester City yakinnye umukino mwiza cyane nk’uw’ikipe ifite igikombe,yari ifite imbaraga,yumvikana ndetse umukino wayo wari ubereye ijisho mu gihe Chelsea yo yakinnye nk’ikipe ihuye bwa mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea ishaka kugabanya umwenda ariko ntibyayikundira kuko Manchester City yahawe penaliti ku munota wa 54 nyuma y’aho Azpilicueta yashinjwe gutega Sterling mu rubuga rw’amahina,yinjizwa neza na Sergio Kun Aguero, biba bibaye ibitego 5-0.

Manchester City yatsinze igitego cya 6 ku munota wa 80,gitsinzwe na Raheem Sterling ku mupira yaherejwe neza na Zinchenko wakinnye neza cyane uyu mukino.

Umutoza wa Chelsea ntiyabashije kwakira ibyavuye mu mukino kuko yanze gusuhuzanya na Pep Guardiola nyuma y’ifirimbi ya nyuma.

Ikipe ya Chelsea imaze gukina imikino myinshi itsindwa mu buryo bugayitse, aho yatsinzwe na Tottenham ibitego 3-0,itsindwa na AFC Bournemouth ibitego 4-0,itsindwa na Arsenal ibitego 2-0,uyu munsi yatsinzwe na City ibitego 6-0.

Benshi banenze imitoreze ya Sarri wakuye N’golo Kante ku mwanya we wo gukina yugarira, akamushyira imbere mu basatira byatumye ikipe ya Chelsea itakaza imbaraga zo kwambura umupira abo bahanganye.

Abafana ba Chelsea bahise bacika ururondogoro nyuma y’uyu mukino basaba ko Maurizio Sarri yirukanwa.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa