Kigali

Ciza Hussein yameneye ibanga Rayon Sports rizayifasha gutsinda ikipe ya Mukura VS

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 December 2019 Yasuwe: 2677

Umukinnyi wa Rayon Sports, Ciza Hussein yahishuye ibanga Rayon Sports igomba kuzitaho kugirango izatsinde umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ifitanye na Mukura VS kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



Ciza Hussein yavuze ko kugirango Rayon Sports izatsinde Mukura ari uko yazita cyane cyane ku mukinnyi w’Umurundi ukina hagati muri Mukura witwa Duhayindavyi Gael ari nawe wanamusimbuye ku bukapiteni ubwo yayivagamo yerekeza muri Ryon Sports.

Uyu mukino Rayon Sports izakiramo Mukura VS witezwe na benshi cyane bitewe n’uko ari ugomba kuzayitera imbaraga zo kuba yatsinda undi mukino uzakurikiraho uzayihuza na APR FC ari nawo wa nyuma usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2019/2020.

Ciza Hussein yaje muri Rayon Sports muri Kamena 2019 avuye muri Mukura VS yari amazemo imyaka 6 yose anayibereye kapiteni bivuze ko asobanukiwe neza aho iyi kipe ikomeye ndetse n’aho ikunda kugira imbaraga nkeya.



Yagize ati “Nzi Mukura, ni ikipe ugomba kubaha. Ni ikipe ikina umupira wo hasi kandi ikinisha imbaraga. Tugomba kubabuza gukina kugirango tubone intsinzi. Gael ni umukinnyi mwiza umaze kumenyera icyazaba cyiza ni ukumubuza gutanga iriya mipira ye kuko niwe ukinisha hagati hayo. Iyo ugize amahirwe yo kumufata uba ufite umukino mu biganza byawe.”

Ciza Hussein avuga ko akigera muri Rayon Sports yagowe no kumenyera mu ikipe nk’umukinnyi mukuru kuburyo byamutwaye imbaraga nyinshi kugirango yongere kubona umwanya uhagije wo gukina.

Ati «Ndabizi gutangira hano ntago byari byoroshye, ntabwo kwisanga hano byahise bikunda ariko nk’umukinnyi, nk’umuntu mukuru ufite ubunararibonye urakomeza ugakora kugirango ugarurire ikizere abafana ba Rayon Sports.



Rayon Sports yahigiye kuzakura amanota atatu kuri Mukura ikayihimuraho kuba yarayambuye igikombe cy’Agaciro cya 2019 ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mugihe Mukura VS ari iya kane n’amanota 22.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Xavi yatangaje undi mukinnyi bakinannye ashyira ku rwego rumwe na Lionel...

Kabuhariwe Xavi Hernandez wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona yavuze ko...
6 April 2020 Yasuwe: 2921 0

Umukinnyi wa Manchester City ari mu mazi abira kubera gukora ikirori...

Mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi abantu bose...
5 April 2020 Yasuwe: 6653 1

Amb. Nduhungirehe yasubije perezida wa Rayon Sports wasabye Leta guhemba...

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi...
5 April 2020 Yasuwe: 5795 3

UEFA yafashe icyemezo ndakuka kuri Champions League na Europa League...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi “UEFA”ryamaze gufata umwanzuro...
5 April 2020 Yasuwe: 6311 0

Xavi wamamaye muri FC Barcelona yatanze akayabo k’amadolari yo gufasha uyu...

Xavi Hernandez wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona n’umugore we Nuria...
4 April 2020 Yasuwe: 1752 0

Perezida wa Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye Leta nyuma y’ubutumwa...

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Minisitiri wa siporo...
4 April 2020 Yasuwe: 4695 0