skol
fortebet

Ciza Hussein yatangaje impamvu nyamukuru yatumye asinyira ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Ciza Hussein wasinyiye ikipe ya Rayon Sports uyu munsi yatangaje ko impamvu nyamukuru yasinyiye ikipe ya Rayon Sports ari uko ari inzozi yahoranye kuva akiri muto ndetse ngo akunda abafana cyane.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019,nibwo Ciza Hussein yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, mu muhango wabereye ku Kimihurura ku cyicaro cya MK Sky Vision, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports.

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports imyaka 2 agahabwa na miliyoni 8 FRW,Ciza Hussein yatangaje ko yakuze akunda Rayon Sports ndetse akunda ko igira abafana benshi.

Yagize ati “ Kuri njyewe ni ibyishimo, ni umunsi wanjye w’amateka kuko nje mu ikipe nkuru y’u Rwanda. Rayon Sports ni ikipe izwi ahantu hose, ifite amateka. Nje mfite ibyishimo byo gukorera iyi kipe. Abantu benshi mu gihugu bakunda Rayon Sports, nanjye ndimo.”

Ciza Hussein yavuze ko yishimiye ko abafana ba Rayon Sports aribo bamuguze ariyo mpamvu agiye kwitanga kugira ngo bishime.

Ihuriro rya za fan Clubs (Fan Base) za Rayon Sports niryo ryatanze Miliyoni 8 FRW yaguzwe uyu mukinnyi Mukinnyi Ciza Hussein ariyo mpamvu ubwo yasinyaga amasezerano hari Runigababisha Mike, Nshimiyimana Emmanuel bita Matic hamwe na Muhawenimana Jean Claude bari bahagarariye urwego rwa Fan Base.

Uretse abahagarariye Fan Base, abandi basinye ku masezerano harimo Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports, Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision, Twagirayezu Thadee ukuriye discipline muri Rayon Sports.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa