skol
fortebet

Covid-19:Abakinnyi bo muri Rayon Sports barimo Sarpong baratakamba ko babayeho nabi

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kutabona amakuru y’igihe bazahererwa imishahara yabo mu gihe gahunda ya “Guma Mu Rugo”, bivuze ko nta n’ahandi bakura ibibatunga muri iyi minsi, bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports barimo rutahizamu Michael Sarpong baratangaza ko batazi ikijya imbere mu ikipe yabo.

Sponsored Ad

Bamwe mu baganiriye na FunClub dukesha iyi nkuru, bavuze ko ibihe barimo bibagoye cyane kandi ikibabaje kurushaho ari uko ubuyobozi butari kubatega amatwi ngo bubabwire ikigiye gukurikira, aho kugeza ubu bibereye mu mazu bakodesha nta makuru n’amwe bari guhabwa n’ababayobora, dore ko ngo baheruka umushahara mu kwezi kwa mbere.

Tumaze kubwira ubuyobozi ubugira gatatu ntacyo busubiza. Ubu nkange ndi umunyamahanga, inzu mbamo bari kunyishyuza ntacyo mfite cyo kubabwira, ubu turasabwa kuguma mu rugo ariko nta n’ikintu dufitemo, biragoye cyane turi kuba mu buzima utakwifuriza umuvandimwe wawe. -Michael Sarpong.

Ikipe ya Rayon Sports, ni imwe mu zavuzwemo ikibazo cy’amikoro na mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gituma ibintu biba bibi kurushaho, gusa ubuyobozi bwayo bukaba bwarakomeje gutangaza ko nta birarane bafitiye abakinnyi bayo, ikintu batumvikanaho n’abaganiriye na FunClub.

Numvise amakuru ngo yavuzwe nazimwe mu Radio ko Rayon imaze amezi 4 idahemba abakinnyi!!! ndamenyesha ko nta kirarane tubereyemo UMUKINNYI wenda nti tuzi imbere igihari ariko aho tuva turahazi, gusa iyo Radio abayikorera mureke gucuruza impuha kuko bibatesha agaciro.
Munyakazi Sadate

“Rwose abayobozi barabeshya ntabwo baduhaye amafaranga, twajyaga ducungira kuri Prime none ubu na zo ntabwo twazibona tutari gukina. Mudusabire rwose batwibuke kuko aho tuba ducumbitse si iwacu”.

Undi mukinnyi waganiriye na Funclub we utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko banagerageje kuganira n’abatoza babo gusa bagasanga bo ari ibindi bindi kuko kuva uyu mwaka wa 2020 watangira batari bahabwa umushahara n’umwe.

Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko batari babona amafaranga yo guhemba abakinnyi ariko ko kugeza ubu bahaye abakinnyi amafaranga yo kurya.

Nta mukinnyi wa Rayon Sports ufite ikibazo cyo kurya kuko twabahaye amafaranga yo kwifashisha muri ibi bihe gusa amafaranga yo guhemba yo ntabwo yari yaboneka.

Ariko amafaranga yo guhaha (yo kwifashisha muri ibi bihe bya COVID-19) buri mukozi wa rayonsports yarayahawe kandi tuzakomeza tubafashe.

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate aherutse gusaba Leta ko yagoboka iyi kipe ikabafasha kwishyura abakinnyi gusa igitekerezo cye ntabwo cyakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Minisitiri twashimye ubutumwa, gusa nyuma ya pandémie hashobora kuza récession na crise financière bishobora gusenya ibigo, chômage ikabona icyuho niyo mpamvu dusaba Leta y’ u Rda gufasha ama équipe guhemba abakinnyi.
Ubutumwa burambuye Munyakazi Sadate yohereje Minisitiri Munyangaju

Aha kandi, mu nama iherutse guhuza Minisports n’amafederasiyo arimo Ferwafa abayobozi b’amashyirahamwe ya Siporo n’imikino babwiye Minisitiri Aurore Mimosa ko hari imiryango y’abakinnyi yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 ikaba yarafashijwe kubona ibibatunga muri iki gihe abanyarwanda bose basabwa kuguma mu rugo.

Ibitekerezo

  • Aba bagabo ni abatesi niba badashaka bazagende tuzagura abandi ni gute umuntu uhembwa plus d1 milio ataka inzara uku ni uguteta

    Mana we, abayobozi nibihangane bakemure ibibazo by’abakinnyi pe kuko nta handi bakura kandi muri ibi bihe ntibyoroshye.

    Mushyireho nimero ye ya telephone iri muri MoMo.Abakunzi ba ruhago bamugoboke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa