skol
fortebet

Amb. Nduhungirehe yasubije perezida wa Rayon Sports wasabye Leta guhemba amakipe

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko muri ibi bihe bya Coronavirus bigoye ko Leta yafasha ibigo byigenga guhemba abakozi, asaba ko nk’amakipe akwiye gufatanya n’abaterankunga bayo n’abafana mu gushaka igisubizo cyo guhemba abakinnyi.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ku gitekerezo cy’Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, wasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus ibikorwa byose byahagaze, Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko bigoye ko Leta yahemba abakozi b’ibigo byigenga.

Muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho.

Rayon Sports ishingiye ku bafana bayo ku kigero cya 90%. Abakunzi bayo bamaze iminsi bakusanya inkunga yo guhemba abakinnyi. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze kugeza kuri miliyoni 6 Frw mu gihe iyi kipe ikoresha hafi miliyoni 32 Frw ku kwezi, yabasabye byibuze miliyoni 20 Frw kugira ngo ihembe ukwezi kwa Gashyantare.

Mu mpera z’ukwezi gushize, buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe ibihumbi 50 Frw byo kwifashisha muri ibi bihe bya Coronavirus.

Muri Kanama 2019, Nduhungirehe uri mu bakurikirana cyane umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bintu byinshi, umupira w’amaguru warwo ukiri hasi kandi byose bikaba bishingira ku mikoro make y’amakipe.

Icyo nahamagarira abo muri Football ni ugushora imari mu makipe. Reba nk’ibyo SKOL ikora muri Rayon Sports ni ibintu byiza cyane. Hari inganda nyinshi, zikomeye, zigomba gushora imari muri aya makipe.

Hari amakipe y’ibigo nka APR na Police afite ubushobozi, ariko hari n’andi akeneye abayashoramo imari akabona ubushobozi kugira ngo n’ibyo bigo bifasha abana tuvuga n’ibikorwaremezo birimo Stade bibashe kuzamuka na Football y’u Rwanda itere imbere. Harabura ubukangurambaga no gusobanura neza kugira ngo abashoramari bumve uko bazunguka.

Amakipe menshi mu Rwanda usanga ashingiye ku bigo bya Leta cyangwa uturere, aho nko mu mupira w’amaguru mu makipe 16 akina icyiciro cya mbere, 13 muri yo hari aho ahurira n’inkunga iva muri Leta nubwo afashwa n’uturere akomeza kuvugwamo amikoro make kubera ingengo y’imari idahagije.

Shampiyona y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 nta muterankunga ifite nyuma yo gutandukana na Azam TV yari yarayiguze mu 2015.

Icyo gihe yasabye ko amakipe yashakira ibisubizo mu gukorana n’ibigo by’imari bikayatera inkunga.

Ibitekerezo

  • ibyo Hon Minister avuga nibyo ubu ikihutirwa ni ukureba abanyarwanda by’umwihariko bagizweho ingaruka niyi COVID19 bagafashwa, naho abakinnyi bari mubahembwa Frw menshi niba batarizigamiye bwaba ari uburangare bagize, ikindi nuko bakiri bato nta muryango munini bafite abeshi ni abasore. MUNYAKAZI Sdate nawe urabona ko ari intore yatanze igitekerezo arwanya Ku nyungu z’amakipe by’umwihariko ikipe ya Rayon sport ayoboye.

    arko uyunawe yigize nyamvuzi ubwose urashaka ko baguhembere abakinnyi wirengagije ibibazo abamyarwanda barimo ubwose urumva aribyo byihutirwa kurusha kurengera abanyarwanda batishobohe wowe sadate ndakugaye cyane iyogasenyi se ntubahembara nimba batarizigamiye ibyo kdi ugiye kubibaza reta😂

    Ntabwo abakina.umupira ali abakozi ba Leta uwukina ali mukiciro cyabafashwa.uwo afashwa nkabandi baturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa